Ibimenyetso by’ihuzagurika rya Leta y’u Burundi mu makimbirane ifitanye n’u Rwanda

Ibimenyetso by’ihuzagurika rya Leta y’u Burundi mu makimbirane ifitanye n’u Rwanda

Leta y’u Burundi imaze igihe igaragaza uguhuzagurika kudasanzwe mu gihe ivuga ko igerageza gukemura amakimbirane ari hagati yayo n’u Rwanda. Iyo iteye intambwe nziza uyu munsi, ejo isubira inyuma, yavuga amagambo y’icyizere, ejo ikereka Abarundi ko kuzahura umubano bikiri kure nk’Ukwezi.

U Rwanda n’u Burundi ntibicana uwaka kuva mu mpera za 2023 ubwo bwarushinjaga gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ibirego rutera utwatsi, rukagaragaza ko nta Murundi n’umwe ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo rukorana na we.

Ni kenshi habaye inama zari zigamije gukemura amakimbirane y’ibihugu byombi, guhera ku yahurije abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga i Zanzibar muri Tanzania muri Nyakanga 2024 kandi uko zabaga, ni ko hatangwaga icyizere ko umubano ushobora kongera kuba mwiza.

Ku rundi ruhande, Perezida Evariste Ndayishimiye yayoboraga inama; zaba izamenyekanye mu itangazamakuru n’izitaramenyekanye, akagaragaza ko u Rwanda ari umuturanyi mubi ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo. Mu gikari, byagaragaraga neza ko adashaka ko umubano uzahuka.

Icyakoze muri urwo rujijo rwose Perezida Ndayishimiye yateye Abarundi, Ambasaderi Albert Shingiro wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yakomeje guhumuriza abaturage, abagaragariza ko amahitamo yonyine bafite ari ugukora ibishoboka kugira ngo babane neza n’Abanyarwanda kandi ko bizashoboka. Ati “Nta mvura idahita.”

Muri Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko iyo yahuraga na Shingiro, bombi bagaragazaga ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ariko ko Perezida Ndayishimiye adobya ibiba bimaze kugerwaho byose.

Yagize ati "Ariko ikibazo tugira ni uko rimwe na rimwe Perezida w’u Burundi atanga ikiganiro mu bitangazamakuru mpuzamahanga, ashinja u Rwanda, bikaba bitudindiza mu byo twifuza. Ntabwo ari Abanyarwanda gusa, n’Abarundi bifuza ko twagarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.”

Perezida Ndayishimiye kandi yifashisha umwe mu bajyanama be wiyita umuvugabutumwa, Isidore Mbayahaga, akibasira bikomeye abayobozi bo mu Rwanda kuva ku bo mu rwego rwa politiki n’urw’umutekano. Ibi byose byerekana uburyo “intero y’amahoro” ari ikinyoma kuri Leta ya Gitega.

Perezida Ndayishimiye yakoze ikosa rikomeye tariki ya 5 Kanama 2025, akura mu nshingano Ambasaderi Shingiro wari waramufashije kuzahura umubano w’u Burundi n’u Rwanda mu 2022, amusimbuza umuhezanguni utihishira no ku mbuga nkoranyambaga, Dr. Edouard Bizimana.

Mbere y’uko Dr. Bizimana agirwa Minisitiri, yari asanzwe yibasira Leta y’u Rwanda akoresheje urubuga rwa X, akanatesha agaciro impungenge Abanyarwanda baterwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite abarwanyi muri RDC no mu Burundi.

Tariki ya 3 Nyakanga 2025, Minisitiri Bizimana yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo, ahubwo ko ari urwitwazo u Rwanda rwazanye kugira ngo rusahure amabuye y’agaciro yo muri RDC, kandi ngo icyo ni ikinyoma kitazaramba.

Umuyobozi w’umuryango FOCODE uharanira uburenganzira bw’Abarundi, Pacifique Nininahazwe, agaragaza ko Minisitiri Bizimana ari umuntu urangwa n’imvugo mbi, utukana, ushobora gushyira u Burundi ahantu habi kurusha aho bwigeze kuba mu rwego rwa dipolomasi.

Nininahazwe yagize ati "Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Ni Minisitiri ukoresha imvugo ijya kuba iya gishumba.”

Mu gihe abahuza bari gukora ibishoboka kugira ngo bafashe RDC guhagarika intambara yo mu burasirazuba bwayo, n’akarere kugira ngo umwuka mubi uhagarare, tariki ya 3 Mutarama 2026 Minisitiri Bizimana yakoze amahano akomeye cyane, yibasira Leta ya Qatar akoresheje amagambo mabi amenyereweho.

Kuri X, Minisitiri Bizimana yatangaje ko Leta ya Qatar ikoresha ijambo n’amafaranga ifite mu kubuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira u Rwanda ingamba.

Yagize ati “Ni ingenzi kugaragaza uruhare rubi rwa Qatar, ikoresha ijambo n’amafaranga ifite mu kubuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufata ingamba.”

Aya magambo yatumye Minisitiri Bizimana yotswa igitutu, asiba ubu butumwa bwangu. Mu rwego rwo guhosha umwuka mubi wari watangiye gututumba hagati y’u Burundi na Qatar, Perezida Ndayishimiye yavuguruje uyu muyobozi ku mugaragaro.

Perezida Ndayishimiye yagize ati "Ni ngombwa gushyira umucyo ku byumvikanye nabi no ku magambo adakwiye arebana n’umusanzu wa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro.”

Amagambo yatangajwe na Minisitiri Bizimana n’aya Perezida Ndayishimiye ashimangira byeruye ko nta murongo ngenderwaho u Burundi bufite ku biganiro by’amahoro bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere, kuko buri wese avuga ibye.

null

 

Posted On: Jan 08,2026
Tags: