Imibare y’abimukira binjira mu Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano n’u Rwanda ikomeje gutumbagira

Imibare y’abimukira binjira mu Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano n’u Rwanda ikomeje gutumbagira

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yatangaje ko abimukira batemewe n’amategeko binjiye muri icyo gihugu bifashishije ubwato buto mu 2025 ari 41.472.

Ni umubare uri hejuru kuko ari ku nshuro ya kabiri hinjiye abantu benshi mu Bwongereza guhera mu 2018.

Ibi byaherukaga mu 2022 aho hinjiye abantu 45.774 bakoresheje ubwato buto bunyura mu nzira izwi nka English Channel, ihuza u Bufaransa n’u Bwongereza.

Izamuka ry’umubare w’abimukira mu Bwongereza rikomeje gushyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer n’ishyaka rya ry’Abakozi ‘Labour Party’ ryitambitse umugambi w’icyo gihugu wo kohereza abimukira mu Rwanda, ibyari byitezweho guca intege abinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo imibare y’abimukira binjiraga mu gihugu yatumbagiraga cyane, uwari Minisitiri w’Intebe, Rish Sunak yiyemeje guca burundu abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko binyuze mu masezerano igihugu cye cyari cyagiranye n’u Rwanda.

Ni ibintu bitigeze bishyirwa mu bikorwa kuko muri Nyakanga 2024 byitambitswe na Keir Starmer n’ishyaka rye batakozwaga uwo mugambi, ahubwo bakavuga ko hari ubundi buryo buzakoreshwa mu guca intege abimukira.

Nubwo hashyizwemo imbaraga zigamije guca intege abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byabaye nko kumena amazi ku ibuye kuko aho kugira ngo imibare igabanyuke ahubwo igenda irushaho kwiyongera.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Mahmood, mu Ugushyingo 2025, yari yatangaje ko abimukira binjira mu buryo bunyuranyije amategeko bakomeje guteza ikibazo igihugu.

Mu mwaka ushize kandi habayeho ibikorwa bitandukanye by’abigaragambya bamagana uburyo abimukira binjira mu Bwongereza.

Imibare y’inzego z’ubuyobozi yerekana ko n’abasaba ibyangombwa by’ubuhungiro no kujya mu Bwongereza biyongereye aho mu mezi atandatu gusa y’umwaka wa 2025 honyine abasabye barengaga ibihumbi 111.

Bivugwa ko u Bwongereza buri gushaka kwigira kuri Denmark uburyo yashoboye guhashya ikibazo cy’abimukira bayinjiramo binyuze mu gushyiraho ingamba zikakaye.

Posted On: Jan 02,2026