Impunzi z’Abanyekongo zirasaba ko Gen. Ekenge yashyikirizwa ubutabera

Impunzi z’Abanyekongo zirasaba ko Gen. Ekenge yashyikirizwa ubutabera

Impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi zo mu Rwanda zazindukiye mu myigaragambyo mu Mujyi wa Kigali, aho zigaragaza ivanguramoko zikomeje gukorerwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zikanasaba ubutabera bityo Gen. Slyvain Ekenge wahoze ari umuvugizi wa FARDC akabazwa imvugo ibiba urwango aherutse gutangariza kuri televiziyo y’igihugu, RTNC.

Faustin Nkanika waturutse mu nkambi ya Mahama iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe, yabwiye Imvaho Nshya ko bahereye kuri Ambasade ya Amerika ariko ko bagomba kugeza ubutumwa bwabo kuri Ambasade zose ziri mu Rwanda.

Yahaye ikiganiro Imvaho Nshya ubwo abigaragambya bari bageze kuri Ambasade y’u Buholande bagomba gukomereza ku ya Angola.

Abigaragambya bamaze umwanya munini kuri Ambasade ya Amerika, aho batanze ubutumwa bujyanye n’amagambo abiba urwango ndetse n’ivangura rikorerwa ubwoko bw’abatutsi yavugiwe kuri televiziyo y’igihugu, avuzwe n’Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge.

Ikiganiro ‘Special Plateau’ cya RTNC cyabaye ku wa Gatandatu, ni cyo cyumvikanyemo ayo magambo ariko mu ijoro ryo ku cyumweru cyahise gikurwa ku rubuga rwa YouTube.

Gen. Sylvain Ekenge yavuze amagambo yumvikanyemo ivanguramoko. Ati: “Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko […] baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…”

Iyi mvugo yatambutse kuri televiziyo y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni yo yatumye impunzi z’Abakongomani zaturutse mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zigaragambya mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko kuri za Ambasade.

Nkanika yagize ati: “Ubwo yahangaraga akavugira ku gitangazamakuru cy’igihugu agatanga ubutumwa ku bakongomani muri rusange ko batagomba gushakana n’Abatutsikazi, rero turimo kugaragaza uku gukomeza kwigizwayo, gukomeza kudushyiraho icyaha, kugaragaza ko turi igitutsi, ko turi abantu badakwiye kubana n’abandi, ni yo mpamvu yatumye dufata umwanzuro wo kujya kuri za Ambasade z’ibihugu kugira ngo tubagaragarize akababaro dufite.”

Impunzi z’Abakongomani zirimo kwigaragambya zigaragaza ko izi mvugo z’ubuyobozi bwa RDC ziganisha ku gukorera Jenoside Abakongomani bavuga ikinyarwanda nubwo isanzwe ikorwa bucece.

Ati: “Iyo umuntu amaze kugera ku itangazamakuru ry’igihugu burya nta kiba gisigaye, ikiba gisigaye ni ukubishyira ku mugaragaro kugira ngo Jenoside ikorwe ku mugaragaro naho ubundi bisanzwe bikorwa, kuko nta gihe Umututsi muri Congo aticwa.”

Abigaragambya barasaba amahanga ubutabera no kubarenganura. Ati: “Kuba uriya yavuga ariya magambo ntashyikirizwe ubutabera icyo ni ikintu kigaragaza ko bagikomeje kwirengagiza ibibazo byacu.”

Impunzi z’Abakongomani zikomereje imyigaragambyo kuri Ambasade y’u Bwongereza, u Bufaransa, u Busuwisi, New Zealand, imyigaragambyo ikaza kurangirira kuri Ambasade ya Qatar nk’igihugu gihuza Leta ya RDC n’Ihuriro rya AFC/M23.

null

 

Posted On: Jan 07,2026