Iran yateguje kuzihorera kuri Amerika nikomeza kwivanga mu bibazo byazo
Imyigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza muri Iran, itewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro, nyuma igahinduka igamije kwamagana abayobozi bagendera ku matwara y’idini ya Islam bayoboye igihugu kuva mu 1979, imaze guhitana abantu barenga 500.
Ubutegetsi bwa Iran bwashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kuba aribyo bihugu byihishe inyuma y’izo mvururu, banahamagarira abaturage bose kwitabira imyigaragambyo rusange ku wa Mbere, igamije kwamagana “ibikorwa by’iterabwoba biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel”.
Trump aherutse kubwira abanyamakuru ko ateganya kuganira n’abajyanama be bakuru ku wa Kabiri, bagasuzuma amahitamo akwiriye gufatwa ku kibazo cya Iran.
Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyari cyatangaje ko ayo mahitamo ashobora kuba akubiyemo kugaba ibitero bya gisirikare, ibitero by’ikoranabuhanga, kongera ibihano kuri Iran no gutanga ubufasha bwo kuri internet ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Iran.
Nubwo bimeze bityo, Internet muri Iran yakuweho kuva ku wa Kane mu rwego rwo gucubya iyi myigaragambyo. Ku Cyumweru, Donald Trump yavuze ko azaganira na Elon Musk ku bijyanye no gusubizaho internet muri Iran hifashishijwe serivisi ya satellite ya Starlink.
Iran iherutse kuvuga ko Amerika niyigabaho ibitero, izihimurira kuri Israel.
Nubwo abayobozi ba Iran babashije guhangana n’imyigaragambyo yabaye mbere, iyi ya vuba yabaye mu gihe Tehran yari ikiri kwivana mu ngaruka z’intambara yo mu mwaka ushize ubwo benshi mu bayobozi bayo bicwaga n’ibitero bya Amerika na Israel.
Izi mvururu zo muri Iran zibaye mu gihe Donald Trump ari kwerekana imbaraga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego mpuzamahanga, aho yakuye ku butegetsi Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, ubu amaso akaba ayahanze ku tundi duce nka Greenland.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari bo bayoboye gahunda yo guhungabanya igihugu, ko abanzi ba Iran bakora ibikorwa by’iterabwoba, bagatwika imisigiti, bagatera za banki n’imitungo y’abaturage.