Leta ya RDC yashyizemo umuvugizi mushya w'igisirikare cya FARDC nyuma ya Maj. Gen. Ekenge wahagaritswe azira imvugo y'urwango yakoresheje yibasira Abatutsi

Leta ya RDC yashyizemo umuvugizi mushya w'igisirikare cya FARDC nyuma ya Maj. Gen. Ekenge wahagaritswe azira imvugo y'urwango yakoresheje yibasira Abatutsi

Lt. Col. Mak Hakuzay Mongba yagizwe umuvugizi w’agateganyo wa FARDC, asimbuye Maj. Gen. Ekenge Bomusa ushinjwa kwibasira Abatutsi bo muri RDC.

FARDC ivuga ko Lt. Col. Hakuzay ari we wafashe umwanya w’umuvugizi w’agateganyo, nyuma y’iminsi umuvugizi wari usanzweho ahagaritswe kuri izo nshingano.

Lt. Col. Mak Hakuzay yari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri FARDC.

Yari asanzwe kandi ari umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Operation Shujaa, bikorwa n’ingabo za RDC zifatanyije n’iza Uganda.

Kuva muri Gicurasi 2024, yabaye umuyobozi ushinzwe itumanaho n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare Sukola 1 mu gice cya Grand-Nord, aho FARDC irwana na ADF na M23.

Lt. Col. Hakuzay yabayeho umunyamakuru, azwi cyane mu gutangaza amagambo akakaye, akanavugwaho gukorana bya hafi n’imitwe yitwaje intwaro cyane mu Ntara za Kivu na Ituri.

FARDC iherutse kwemeza ko Maj. Gen. Sylvain Ekenge yahagaritswe mu nshingano z’umuvugizi kubera “amagambo avangura ubwoko bw’Abatutsi” yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu.

Maj. Gen. Ekenge yashyize ahabona intekerezo za RDC n’uburyo yamunzwe n’ivangura n’urwango ku Banye-Congo b’Abatutsi, avuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda.

Ni amagambo asa n’ayakoreshejwe mu Rwanda n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutegetsi bwa RDC bwahise bukura uyu musirikare mu nshingano bya nyirarureshwa, hagamijwe kuyobya uburari, kuko yari amaze kugaragaza imirongo migari yafashwe na Kinshasa yo kugirira nabi Abatutsi.

Impande nyinshi zikomeje kugararagaza ko gukura Maj Gen Ekenge mu nshingano zo kuvugira FARDC bidahagije, ahubwo akwiriye no gukurikiranwa no gushyikirizwa inkiko mpuzamahanga.

Posted On: Jan 09,2026