Min. Bizimana Edouard w'Uburundi yisamye yasandaye nyuma yo kwibasira Quatar na Perezida Ndayishimiye akenda kumuraba ivu

Min. Bizimana Edouard w'Uburundi yisamye yasandaye nyuma yo kwibasira Quatar na Perezida Ndayishimiye akenda kumuraba ivu

Imvugo zivuguruzanya hagati ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’Ububanyi nAmahanga w’u Burundi Edouard Bizimana, zikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, aho umwe yavuze akari ku mutima bigasa n’aho yorosoye akari ku mutima wa Guverinoma y’u Burundi katagenewe rubanda nyamwinshi.

Ubwo Minisitiri Edouard Bizimana yikozaga ku mbuga nkoranyambaga asesengura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yisamye yasandaye agaragaza ko imbaraga zashyizwe mu buhuza nta musaruro zitanga kubera ko Qatar yabyivanzemo. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Bizimana yagize ati: “U Rwanda rwagerageje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald J. Trump, ntihagira igikorwa none, hakomeje gufatwa ibyihebe byinshi mu Burasirazuba bwa RDC byarenze ku masezerano ya Washington. 

Ni ingirakamaro gushimangira uruhare rubi rwa Qatar ikoresha igitinyiro n’amafaranga ifite mu kubuza Amerika kugira icyo ikora.” 

Ubwo butumwa bwasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, banenga imisesengurire ya Minisitiri Bizimana wihaye Qatar mu gihe ikomeje kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere. 

Perezida Ndayishimiye yahise amuvuguruza yifashishije urukuta rwe rwa X, mu gihe Minisitiri Bizimana na we yahise asiba ubutumwa yatangaje kubera igihunga yatewe n’uburyo bwakiriwe n’abamukurikira. 

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “U Burundi iteka bushima umubano mwiza w’igihe kirekire bufitanye na Qatar, ndetse n’umusanzu w’ingenzi wa Qatar mu bikorwa by’ubuhuza muri RDC. Ni ingirakamaro gushyira umucyo ku kutumvikana n’imvugo idahwitse ku birebana n’umusanzu wa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro.”

U Burundi buvugwaho kugira uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano muke wibasiye Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bivugwa ko bwoherejeho abasirikare basaga 20,000 barwanira ku ruhande rurenganya Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ingabo z’u Burundi zivugwaho gufatanya n’iza RDC (FARDC), imitwe ya Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu kugaba ibitero ku basivili.

Leta ya Qatar yashyizwe mu majwi, igira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko mu guhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda, n’umutwe wa AFC/M23. 

Qatar yayoboye ibiganiro i Doha byatumye ku wa 19 Nyakanga 2025, impande zombi zishyira umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye.

Muri Werurwe 2025, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahurije i Doha Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC mu biganiro byari bigamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Qatar ifatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya ‘Washington Accord’ yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC muri Kamena no mu kwezi k’Ukuboza 2025.

Qatar ni umunyamuryango wa Komite Mpuzamahanga (ihuriwemo na USA, AU, u Rwanda, na RDC) ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka.

Qatar yagiye yakira intumwa z’umutwe wa M23 n’iza Guverinoma ya RDC mu biganiro by’ibanga bigamije kumvikana ku mpamvu shingiro z’umutekano muke n’uko warushaho kunozwa. 

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, Qatar yagaragaje ko hari ingorane zikomeye zirimo kutizerana hagati y’impande zihanganye, ariko yiyemeza gukomeza ubu muhati ku bufatanye n’amahanga.

null

 

Posted On: Jan 04,2026