Minisitiri Gasore yakomoje ku mpamvu hashyizweho igihano cy’igifungo ku bashoferi banga guhagarara
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko urebye uburemere bwo kwanga guhagarara ku mushoferi utwaye ikinyabiziga mu gihe ahagaritswe n’umukozi ubifitiye ububasha cyangwa ingaruka bishobora guteza, ibihano kuri icyo cyaha bitaremereye.
Yabigarutseho mu Kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA, cyagarukaga ku itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’umuhanda mu Rwanda riheruka gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Ingingo ya 39 y’iri tegeko iteganya ko umuyobozi w’ikinyabiziga uhagaritswe n’umugenzacyaha cyangwa umukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 700.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu.
Mu kugenza ibyaha bihungabanya umutekano wo mu muhanda, umugenzacyaha akora dosiye akayishyikiriza Ubushinjacyaha mu gihe giteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Ubwo Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yabazwaga impamvu hagenwe ibihano biremereye kuri icyo cyaha, yavuze ko ugereranyije n’ingaruka zacyo bitaremereye.
Ati “Urebye uburemere bwo kwanga guhagarara n’ingaruka ntabwo wavuga ko biremereye. Kuko harimo alcohol ntabwo tubizi niba uyifite cyangwa utayifite, ibiyobyabwenge ntabwo tuzi niba ubifite cyangwa utabifite, uruhushya rwo gutwara ntawe uba uzi niba urufite cyangwa utarufite, harimo kwiruka bishyize mu kaga abantu bose bari mu muhanda barimo abo utwaye, abanyamakuru n’abandi bagenzi batwaye imodoka. Ibyo byose iyo ubifashe ukabivangira mu cyaha kimwe, wumva ko igihano kiri muri iri tegeko ni iki.”
Yakomeje ati “Urebye kiraremereye kuko ari amategeko yo mu muhanda, ariko ubaze ko uzajya mu Bushinjacyaha, ugashaka abavoka na Leta igashaka abandi mukaburana, ntiwavuga ko urebye ibindi bihano bitangwa mu mategeko yacu ntiwavuga ko kiremereye cyane.”
Ni itegeko ryavugishije benshi bitewe n’impinduka zirimo cyane ko iryakoreshwaga ari iryo mu 1987.
Iri tegeko riteganya ko uhanishijwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi kubera kutubahiriza amategeko y’ikoreshwa y’umuhanda yishyura ihazabu mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe yaboneyeho ubutumwa bw’urwego rushinzwe kurinda umutekano wo mu muhanda bumumenyesha ikosa.
Uwarengeje igihe ntarengwa cyo kwishyura ihazabu, igihano cyiyongeraho 30% cy’iyo yari yaciwe kandi ikishyurwa mu minsi 30 ibarwa uhereye igihe aboneyeho ubutumwa bumumenyesha igihano cy’inyongera.
Iyo uwakoze ikosa, atabyubahirije byose ikinyabiziga cyakoreshejwe mu gukora ikosa kirafatwa kigafungwa.
Icyakora umuyobozi w’ikinyabiziga, nyiracyo cyangwa umuhagarariye utemera ikosa ashobora kujurira mu nyandiko cyangwa agakoresha ubundi buryo bumworoheye. Iyo adasubijwe mu gihe cy’iminsi itatu bibarwa ko ikosa ryakuweho.