Minisitiri Nduhungirehe ashinja impuguke za Loni kubogamira ku mutwe wa FDLR

Minisitiri Nduhungirehe ashinja impuguke za Loni kubogamira ku mutwe wa FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashinje impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kubogamira ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR ufashwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tariki ya 30 Ukuboza 2025, impuguke eshanu za Loni zasohoye raporo igaragaza uko umutekano wari uhagaze muri RDC kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira uwo mwaka.

Yibanda cyane ku gushinja Ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Izi mpuguke ziyobowe na Krisztina Varga zishinja abarwanyi ba AFC/M23 kwirukana abasivili mu ngo zabo no kubabuza kujya guhinga amasambu yabo.

Ngo ibitero kuri FDLR byatumye abasivile benshi bahungira muri Uganda, bava muri Teritwari ya Rutshuru.

Zagize ziti "Kwibasira bigambiriwe itsinda runaka; FDLR n’abasivili bayishamikiyeho, cyane cyane bo mu bwoko bw’Abahutu, bishobora kuba icyaha cy’intambara cyangwa icyaha cyibasira inyokomuntu.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko gushinja AFC/M23 kwibasira abasivile bo mu bwoko bw’Abahutu bigamije kwerekana ko FDLR atari iyo ikora ibyaha gusa, kandi ko ibyo bishimangira ko izi mpuguke zishyigikiye uyu mutwe w’iterabwoba.

Yagize ati "Itsinda rito ry’abakozi batanu ba Loni bahawe gusa izina ry’impuguke, riri kugerageza guhimba amakuru asa n’ayo ku rundi ruhande muri RDC, ribogamira ku bajenosideri ba FDLR, [kandi] gusenywa kwawo biri mu mutima w’amasezerano y’amahoro ya Washington.”

Yasobanuye ko izi mpuguke zahimbye amakuru mu gihe Televiziyo ya RDC (RTNC) n’abayobozi bo muri iki gihugu bikomeje gukwirakwiza imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside, abasivile barimo Abatutsi batuye mu burasirazuba bw’igihugu na bo bakomeje kuraswaho ibisasu n’ingabo za RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko amafaranga atangwa n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye adakwiye gukomeza gukoreshwa n’abashyigikira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri RDC.

Posted On: Jan 09,2026