Mugwize urukundo n’imigisha - Ubutumwa bwa Mushikiwabo bw’umwaka mushya wa 2026

Mugwize urukundo n’imigisha - Ubutumwa bwa Mushikiwabo bw’umwaka mushya wa 2026

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yifurije Abanyarwanda kuzagira ibyiza birimo ubuzima bwiza n’ituze ku mutima mu mwaka wa 2026.

Ni ubutumwa Mushikiwabo yatanze yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X, ku wa 1 Mutarama 2026.

Ati “Abashu, ndabona mushobora kuba mumaze kubyuka n’ubwinshi bw’ubutumwa bwo ku itariki 31 bwagabanyutse, nizera ko nta twuma (dupima abanyoye inzoga) twaraye tubapimye tukabavumbura.”

Yakomeje yifuriza Abanyarwanda ibyiza mu mwaka wa 2026.

Ati “Nagira ngo mbifurize umwaka w’ubuzima bwiza, ituze ku mutima n’ibyishimo byinshi! Abo mukunda bose (ubwo nanjye ndimo) Imana y’i Rwanda izababe hafi! Hari ba petites na ba petits shu nabonanye nabo muri ino minsimikuru turaramukanya biranshimisha cyane! Mugwize urukundo n’imigisha! Gros hobee de Nouvel An! (Mbese Igifaransa mukigeze he ?).”

Louise Mushikiwabo ni umwe mu banyepolitike b’Abanyarwanda bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko agakundwa cyane n’urubyiruko kubera imvugo bisangamo akoresha igihe baganira.

Posted On: Jan 02,2026