Ndibaza ko nawe aho ari atanazerewe- ACP Rutikanga kuri DJ Toxxyk wagonze Umupolisi

Ndibaza ko nawe aho ari atanazerewe- ACP Rutikanga kuri DJ Toxxyk wagonze Umupolisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko impanuka DJ Toxxyk aherutse gukora ndetse ikagwamo umupolisi, yaturutse ku mahitamo mabi uyu mugabo yakoze yo kunywa inzoga no gutwara imodoka.

ACP Boniface Rutikanga yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, cyibanze ku myitwarire ikwiriye kuranga abantu mu mpera n’intangiriro z’umwaka cyane ko ari iminsi irangwamo ibirori.

Yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo kunywa ibisindisha igihe bujuje imyaka y’ubukure, ndetse bakagira n’ubwo gutwara imodoka, ariko ko badashobora kubikorera rimwe.

Ati “Ku muntu wujuje imyaka y’ubukure kunywa ibisindisha biremewe, ababasha kunywa kuko hari abatanywa. Nje ku mutekano wo mu muhanda, ku muntu wujuje ibisabwa gutwara ikinyabiziga biremewe, ikitemewe ni ukubikorera rimwe, kunywa ukanatwara imodoka, biroroshye rero, ni amahitamo, nywa ufate umusare cyangwa ubwire umuntu utanyoye agucyure, cyangwa emera ko utwara ikinyabiziga ntusomeho, ni amahitamo abiri. Ikigamijwe si ugufata abasinzi, ikigamijwe ni ukurinda umutekano w’abantu muri rusange.”

Ku wa 21 Ukuboza 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi, agahita apfa.

Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.

Abajijwe kuri iki kibazo, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku mahitamo mabi DJ Toxxyk yakoze.

Ati “Utanze urugero rw’uwagonze umupolisi, uriya mupolisi ntabwo bari basangiye ariko ndibaza nawe aho ari ubu ntabwo anezerewe n’umuryango we ntabwo wishimiye, wenda umubajije uti wakabaye wifuza kuba uri hano yavuga ati oya, ariko hari amahitamo yakoze atari meza, yaranyoye arangije ajya mu kinyabiziga.”

Yakomeje avuga ko ibyabaye uyu mugabo yashoboraga kubyirinda.

Ati “Byari bihagije ko abwira inshuti ati uyu munsi ndeba uko meze, ikinyabiziga reka ngisige hano, ntwara mu rugo nduhuke, nimbyuka ndaza mfate ikinyabiziga cyanjye, cyane ko n’aho yari ari hari umutekano, yari gusiga ikinyabiziga akaza akagisanga nta kibazo.”

Ababonye iyo mpanuka babwiye IGIHE ko DJ Toxxyk yayikoze ubwo yavaga mu Kiyovu mu masaha y’urukerera, amanuka umuhanda wa ‘Payage’ yihuta.

Umupolisi yagonze yari ahagaze hakurya y’umuhanda.

Kubera umuvuduko mwinshi, DJ Toxxyk yisanze mu kindi gisate cy’umuhanda yurira inkengero zawo ahari umupolisi aramugonga.

Imodoka ye yakomeje gukurura umupolisi mu ntera ya metero 30.

Bivugwa ko bishoboka ko kugira ngo iyo mpanuka ibe yananiwe kugenzura imodoka aho kugonga ibyuma bizitiye ahari gukorwa imirimo y’ubwubatsi kuri uwo muhanda, akisanga yageze ku mupolisi.

Posted On: Jan 01,2026