Ngoma: Abantu 15 bakubiswe n'inkuba 9 muri bo barapfa

  • Inkuba yakubise abantu 15 yicamo 9

Ngoma: Abantu 15 bakubiswe n'inkuba 9 muri bo barapfa

Ubuyobozi bw’Intara y’i Burasirazuba bwemeje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Mutarama 2026, inkuba yakubise abantu 15 bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama, icyenda muri bo bakahasiga ubuzima abandi batandatu bagakomereka.

Guverineri w’iyo Ntara, Pudence  Rubingisa, yavuze ko abo baturage bari mu gishanga cya Jarama aho bakoreraga imirimo y’ubuhinzi ariko kikaba gikorerwamo n’uburobyi. 

Yavuze ko babonye imvura iguye bakajya kugama mu nzu z’abarinda icyambu ari na ho inkuba yabakubitiye.

Yagize ati: “Abaturage bari mu gishanga cya Jarama, igishanga gihingwa cyane gikora no ku Kagera ni ho inkuba yabakubitiye bahinguye bugamye mu nzu z’abarinda icyambu.”

Rubingisa yavuze ko imibiri y’abitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo mu gihe n’abakomeretse ari ho bakomeje kwitabwaho bari.

Yihanganishije imiryango y’abagize ibyago, avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego hari gutegurwa uburyo abapfuye bazashyingurwa mu cyubahiro.

Guverineri Rubingisa yasabye abaturage kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda ibiza; hashyirwaho imirindankuba ihagije, bakazirika neza ibisenge mu bihe by’imvura n’umuyaga, bakirinda kujya munsi y’imikingo n’amanegeka ndetse bakirinda ibikorwa byose byatuma bibasirwa n’ibiza.

Ati: ”Tugira  abaturage inama ahahurira abantu benshi hakajya imirindankuba ariko n’abaturage na bo bagakora uburyo bw’ubwirinzi bwo kutavugira kuri telefone mu gihe cy’imvura no kwirinda kugama munsi y’ibiti.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka wa 2025, ibiza byahitanye abantu 130, bisenya  inzu 1800.

null

 

Posted On: Jan 04,2026