Ni umuhanga ariko akunda kurira - Bruce melody kuri The Ben

Ni umuhanga ariko akunda kurira - Bruce melody kuri The Ben

Bruce Melodie yahishuye ko Yemi Alade yamusabye ko bakorana indirimbo nyuma yo kumva iyo yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel.

Yabigarutseho mu kiganiro ‘The Versus’ gikorwa na Lucky Nzeyimana kuri RBA, aho uyu muhanzi yabanje kugaragaza ko umuziki nyarwanda ukomeje kugenda uhamya ibigwi umunsi ku wundi.

Aha ni naho yahise avuga ko Yemi Alade uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria aheruka kumwandikira amusaba ko bazahurira mu ndirimbo imwe mu zo ateganya gushyira hanze.

Ati “Umuziki nywufata nka zahabu y’u Rwanda, ni cyo dufite cyo gucuruza. Niba uyu munsi umuhanzi nka Yemi Alade, nyuma y’uko nsohoye ‘Pom Pom’ yicara akanyoherereza indirimbo ze ngo mpitemo iyo nshobora kuririmbamo biragaragara ko umuziki utangaza icyizere.”

Nubwo yishimira aho umuziki nyarwanda ugeze ariko avuga ko abayobozi mu nzego zitandukanye bakwiriye kwitabira ibitaramo no kuwushyigikira kurusha uko bimeze uyu munsi.

Ati “Abayobozi mbaye mbashimiye aho bigeze ariko turashaka kubabona mu bitaramo byacu. Turashaka kubabona mu myidagaduro kandi ni ukuri mureke kwifata biraryoshye ni byiza. Abanyarwanda ndabashimira ikintu kimwe ko musigaye mukunda umuziki wacu, n’ahandi muzajya mukomeze mushyigikire umuziki nyarwanda. Nimwe bacu, nitwe banyu.”

Yabajijwe ibintu bine azi kuri The Ben, avuga ko kimwe kiza imbere ari uko agira amarangamutima, akomeza avuga ko ariko na none ari umwe mu bahanzi bafite icyo bavuze ku Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Ikintu cya mbere nzi kuri The Ben ni uko ari umuhanzi w’umuhanga. Ikindi agira ibintu by’amarangamutima akunda kurira, ikindi ni umugabo arubatse naho icya kane agaragaza igihugu ku ruhando mpuzamahanga.”

Bruce Melodie yavuze ibi, nyuma y’uko baheruka guhurira mu gitaramo cyatumye benshi bacika ururondogoro cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026, muri BK Arena. Cyanatumye hakomeza kubaho iteranamagambo hagati y’abafasha aba bahanzi bombi n’abafana babo. Gusa Melodie we avuga ko nta hangana riri hagati yabo.

Ati “Nyuma y’Isi y’imyidagaduro turi abavandimwe, turi Abanyarwanda. Nta rwango rubirimo rwose. Ntibinabatangaze ubonye n’ejo hari ibindi dukoranye.”

Bruce Melodie yavuze ko atakiyumva nk’umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo yifata nk’umuhanzi wa Afurika ushaka guhagararira igihugu gito ku Isi ariko gifite umuziki munini.

Posted On: Jan 05,2026