Nta wundi tuzategerezaho iterambere ry’u Rwanda - Kagame mu ijambo risoza umwaka wa 2025
Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2025, usize u Rwanda ruteye intambwe igaragara nubwo rwanyuze mu bibazo bitoroshye. Yashimiye Abanyarwanda ku bw’icyizere n’ubufatanye bagaragaje muri uyu mwaka.
Ati: “Ubukungu bwacu bwarazamutse, ubu inshingano dufite ni ukubungabunga kandi tugakoresha neza amikoro dufite nk’igihugu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta wundi muntu u Rwanda ruzategerezaho iterambere rwifuza, ko “igishoro kinini kandi cy’agaciro dufite nk’igihugu, ni urubyiruko rushoboye”.
Ati: “Ni inshingano zanyu nk’urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere. Ndizera ko ibyo byose mubyiteguye n’iyo byasaba kwitanga yaba ku giti cyanyu cyangwa twese hamwe”.
Yavuze ko imbogamizi u Rwanda rwagize muri uyu mwaka, rwazihinduyemo amahirwe kandi rwarushijeho gukomeza, ndetse ko Abanyarwanda badakwiriye kwibagirwa aho bavuye. Ati “Kandi uku ni ko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu 2025, u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga zakomeje kurumenyekanisha, zirimo nk’Inama Mpuzamahanga ku Mutekano, ndetse ko usize Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere ritangiye ibikorwa byaryo mu gihugu.
Ati: “Ibi byose birashimangira ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, dufite ubushobozi bwo kugena abo turi bo, ibyo twemera n’aho twerekeza.”
Yakomeje agira ati: “Ibihe bidasanzwe mu byaranze umwaka wa 2025 ni igihe twakiraga Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare. Kwakira iri rushanwa i Kigali ndetse n’abakinnyi b’abahanga bakaryitabira, byari ishema rikomeye ku gihugu cyacu.”
Yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo ibi bikorwa bigende neza, avuga ko siporo yunga abantu bose. Yavuze ko nubwo u Rwanda rutaragera ku rwego ruhambaye mu mupira w’amaguru, icyizere gihari bishingiye ku bufasha bwa FIFA mu kuzamura impano.
Ati: “Tunejejwe kandi no kwakira FIFA Series umwaka utaha”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku masezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, ashimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bafatanyije n’inzego z’u Rwanda hamwe n’iza Afurika kugira ngo agerweho.
Ati: “Ni intambwe ikomeye mu gukemura mu mizi amakimbirane ahora mu Burasirazuba bwa RDC no kugarura umutekano mu karere. U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano ariko icyahungabanya amahoro n’umutekano w’abaturarwanda cyose ntituzacyihanganira.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko “ubugome bw’abahezanguni bukabije kandi bukomeje gushyigikirwa na leta hariya, biteye inkeke.”
Perezida Kagame yavuze ko ahazaza u Rwanda rukwiriye hashoboka, asaba abaturage kuguma mu nzira nziza, kugira icyizere. Yasabye Abanyarwanda kwitwararika muri izi mpera z’umwaka aharanira ko umutekano wa mugenzi we uba nta makemwa.