Ntabwo yatwara Igikombe – Muhire Kevin kuri Rayon Sports

Ntabwo yatwara Igikombe – Muhire Kevin kuri Rayon Sports

Muhire Kevin wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports, yavuze ko bigoye ko abakinnyi ifite ubu bagira Igikombe babasha kwegukana cyangwa ngo babe baza mu makipe atanu ya Mbere.

Uyu mukinnyi uri gukina muri Jamus SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo, ubu ari u Rwanda aho yaje mu biruhuko.

Mu kiganiro Muhire Kevin yagiranye na RadioTV10, yavuze ko bigoye ko abakinnyi Rayon Sports ifite ubu babasha kwegukana Igikombe cyangwa ngo babashe kuyizana mu makipe atanu ya Mbere.

Yagize ati “Abakinnyi yari ifite n’abo ifite ubu, biragoye ko yatanga ibirenze ibyo itanga ubu. Urebeye abakinnyi babanzamo ukareba n’abasimbura, ubona ko Rayon Sports ikeneye izindi mbaraga zirenze. Kuko ikipe Rayon Sports ifite ubu, nta bwo yatwara Igikombe cyangwa ngo ihatane mu makipe atanu ya Mbere.”

Yakomeje agira ati “Cyereka byibuze baramutse baguze abandi bakinnyi bakomeye, bakongeramo imbaraga. Ariko bariya bahari ubu biragoye ko bagera mu myanya ine cyangwa itanu ya Mbere.”

Muhire wari kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka ushize, yakomeje avuga ko mu myanya ikwiye kongerwamo imbaraga muri iyi kipe, harimo igice cy’ubusatirizi kuko abayifashaga barimo Bassane, bagize ikibazo cy’imvune.

Ati “Nko mu gice cyo hagati, harimo Richard cyane. Ariko nabonye baraguze nimero Gatandatu, ni byiza. Bakeneye abaca ku mpande imbere kuko Bassane yaravunitse. Bakeneye na rutahizamu nyawe kuko uwo nabonye, nabonye atari ku rwego rwa Rayon Sports.”

Kevin utajya uca ku ruhande, yakomeje avuga ko iyi kipe yabereye kapiteni, iramutse ibashije kubona abakinnyi bandi beza b’abasimbura ariko ikaba inafite beza babanzamo, byashoboka ko yahanganira Igikombe cya Shampiyona ariko ko ibitandukanye n’ibyo, byaba bigoye.

Uyu mukinnyi avuze ibi nyuma y’uko mu minsi ishize, Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yavuze ko iyi kipe nta bakinnyi ifite bari ku rwego rwa yo. Aha yavugaga ko abahari bigoye ko hari byinshi batanga.

Mu mikino 13 ya Shampiyona imaze gukina, iyi kipe yo mu Nzove iri ku mwanya wa Karindwi n’amanota 21.

Posted On: Jan 01,2026