Nyagatare: Kubera guturana na koperative Yahindutse umuhinzi mworozi ukomeye

Nyagatare: Kubera guturana na koperative Yahindutse umuhinzi mworozi ukomeye

Abaturage bibumbira muri Koperative ahanini bagamije kwiteza imbere n’imiryango yabo, ariko intsinzi y’iterambere ryabo igaragarira cyane ku musaruro ukwishyira hamwe kwabo gutanga no mu babazengurutse. 

Kayiraba Leonia wo mu Murenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, ni umwe mu bishimira kuba baturanye na Koperative zitatanze umusaruro ku banyamuryango bazo gusa ahubwo na we akaba yarahinduriwe ubuzima na yo atayibarizwamo.

Uyu mubyeyi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Koperative y’abahinzi b’Umuceri (CODERVAM) yamuhinduriye ubuzima aho ubu ari umuturage wifashije.

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamusize mu bwigunge, kugabirwa inka byongeye kumugarurira ikizere cy’ubuzima, binamubera umusingi wo guhindura imibereho yaba mu bukungu no mu marangamutima.

Ati: “Ubusanzwe nariho mu buzima bubi nkennye ariko nta n’icyizere cy’uko nazabivamo. Kungabira ni kimwe, ariko n’ikindi nabonyemo ni uko numvise nsusurutse ku mutima n’intekerezo zanjye ziba nziza kuko nabonaga abaturanyi banyitayeho. Ibi byambereye ibintu byiza cyane ko bari banongeye kunyubakira igicaniro.”

Kayiraba akomeza ahamya ko inka yorojwe yamubereye umugisha ukomeye kuko nyuma y’igihe gito igeze iwe yabyaye agatangira kubona umukamo n’ifumbire bihagije. 

Ati: “Yaje ari inka imwe ariko ubu zariyongereye aho ibyara inyana nziza cyane. Ubu ndi umworozi utagira ikibazo ngo mbure uko ngikemura.”

Avuga kandi ko kugira ubworozi bw’inka bimuzamurira ubukungu mu buryo butandukanye.

Ati: “Mu byiza izi nka zingezaho harimo no kuba ifumbire nzikuraho nyikoresha mu gufumbira imirima ngahinga neza kandi nkeza neza. Ubu n’aha hafi y’urugo murabona ko hari imboga nziza zituruka ku kuba nkoresha iyi fumbire.

Bimfasha mu kunoza imirire myiza mbona amafunguro akwiriye ndetse ngasagurira n’isoko aho ibyo nejeje binyinjiriza amafaranga nkabona n’ibindi biba bikenewe mu rugo nk’ibikoresho n’ibindi.”

Uyu muturage asanga yarungukiye mu guturana n’iyi Koperative y’abahinzi b’umuceri kuko na we yagezweho n’inyungu z’ibyo bakora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bushima abaturage bahisemo kwishyira hamwe bagakora ibikorwa bibahindurira ubuzima ndetse bikanagira umusanzu ku iterambere ry’aho bakorera.

Matsiko Gonzague, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’u

Ubukungu, agira ati: “Dushima ibikorwa by’amakoperative akora neza kuko bihindura imibereho y’abanyamuryango ndetse n’abaturanyi.

Nk’ubuyobozi dufite inshingano zo kugira aho dukura umuturage tukagira n’aho tumugeza.

Iyo rero hari bamwe mu baturage bafasha bagenzi babo bigatuma bahindura ubuzima natwe baba babaye abafatanyabikorwa bacu bakomeye mu kuzamura wa muturage utari uri mu buzima bwiza.”

Ibikorwa by’amakoperative bigaragaza iterambere ryayo n’aho akorera mu Karere ka Nyagatare bishingirwaho mu kuyashimira cyangwa kugaya adafite aho yerekeza abanyamuryango.

Hari na zimwe muri Koperative ziseswa iyo nta musaruro zitanga ku banyamuryango cyangwa abandi baturage baturanye n’aho zikorera.

Posted On: Jan 08,2026