Nyuma yo kumutuka donald Trump yatumiye mu biro bye Perezida wa Colombia
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatumiye mu biro bye Perezida wa Colombia, Gustavo Petro nyuma y’intambara y’amagambo aho Trump yavuze ko yanyurwa no guta muri yombi Petro, anamwita umurwayi ucuruza cocaine.
Impande zombi zatunguranye ubwo zagiranaga ikiganiro ku murongo wa telefone ku wa 07 Mutarama, cyamaze isaha yose, cyatumye impande zombi ziganira ku bibazo by’ibiyobyabwenge n’andi makimbirane ari hagati yabo.
Icyo ni cyo kiganiro cya mbere bagiranye kuva Trump yavuga ko bibaye ngombwa yagaba ibitero muri Colombia,nyuma y’uko icyo gihugu cyamaganye ishimutwa rya Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro ryabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Agaruka ku kiganiro yagiranye na Petro, Perezida Trump abinyujuje ku rubuga rwa Truth Social, yavuze ko ari iby’agaciro kuganira na perezida wa Colombia ku bibazo bafitanye kandi ategereje ko bazahurira i Washington vuba nubwo nta tariki yatangaje.
Perezida Petro yavuze ko iyo batavugana hari kuba intambara nkuko amateka abigaragaza ariko baganiriye neza kandi yamugaragarije ibyo bari gukora mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Petro kandi yashinje bamwe mu banyapolitiki bo muri Colombia kuyobya Trump no kugira uruhare mu guteza amakimbirane yashibutsemo intambara y’amagambo hagati yabo.
Umubano hagati ya Perezida Donald Trump na Gustavo Petro wari mubi cyane kuva Trump yasubira ku butegetsi muri Mutarama 2025.
Yakunze gushinja Petro n’ubutegetsi bwe kohereza cocaine muri Amerika,amuhagarikira viza ndetse yamufatiye n’ibihano by’ubukungu mu Ukwakira 2025.