Perezida Trump yaciye amarenga yo gutera ibindi bihugu 3 nyuma ya Venezuela
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yihanangirije Guverinoma za Mexique, Colombia na Cuba nyuma y’igitero cy’ingabo zidasanzwe za Amerika mu murwa mukuru Caracas, cyasize Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro n’umugore we bafashwe.
Trump yasobanuye iki gikorwa nk’uburyo bwo kurwanya umugambi w’iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge, ashinja Maduro kuba akorana n’amatsinda y’ababicuruza bakabyinjiza muri Amerika.
Mu kiganiro yagiranye na Fox news ku wa Gatandatu, Trump yibasiye cyane Perezida wa Colombia, Gustave Petro, amushinja kuba umufatanyabikorwa wa Maduro amusaba kwitonda.
Ati “Afite cocaine, afite inganda zitunganyirizwamo cocaine. Agomba kwitonda.’’
Ku bijyanye na Cuba, Trump yavuze ko iby’iki gihugu bigomba kuganirwaho, agaragaza ko Washington ishaka gufasha abaturage ba Cuba, ayita ko ari igihugu cyasenyutse kandi ko gihuje byinshi na Venezuela.
Ati “Birasa cyane n’uburyo dushaka gufasha abaturage ba Cuba, ariko turashaka no gufasha abaturage bahatiwe kuva muri Cuba bakaba batuye muri Amerika.’’
Trump yongeye kuvuga kandi ko hari ikigomba gukorwa kuri Mexique, ashinja amashyirahamwe y’abacuruza ibiyobyabwenge kuba ari yo ayobora igihugu kandi ko Perezida Claudia Sheinbaum Pardo abatinya.
Ati “Bayobora Mexique. Nabimubajije kenshi, Nti urashaka ko twirukana aba bantu? Aransubiza ati oya, oya, ndabinginze. Bityo rero tugomba kugira ikintu dukora.”