Perezida Tshisekedi avuga ko kimwe mu bituma Congo ihorana ibibazo by'umutekano muke ari uko ari igihugu kinini

Perezida Tshisekedi avuga ko kimwe mu bituma Congo ihorana ibibazo by'umutekano muke ari uko ari igihugu kinini

Mu gihe ibibazo by’umutekano muke byiyongera bikabije mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bamwe mu bayobozi bayo bagiye bavuga mu ruhame ko kuba iki gihugu ari kinini byaragize uruhare mu gukomeza kutagira umutekano imyaka irenga amagana, cyane cyane mu bice bya Kivu.

Ibikunze kuvugwa cyane n’abayobozi batita uko bikwiye ku nshingano bo muri RDC ni ukugaragaza ko Congo ari nini cyane ku buryo bidashoboka kuyicunga neza. Iryo jambo ni naryo Perezida Félix Tshisekedi akunze kwifashisha nk’impamvu y’ibibazo by’umutekano muke.

Mu mwaka wa 2022, Perezida wa RDC, Tshisekedi, yavuze mu ruhame ko ibibazo by’umutekano igihugu gihura nabyo biterwa n’ubunini bwacyo kandi ko ingabo zacyo zidashobora gushyirwa hose kugira ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro nka ADF, umutwe w’abarwanyi bo muri Uganda ufitanye isano n’Islamic State n’indi ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Ingabo za RDC, FARDC, zifite abasirikare bagera ku 130.000, zifite ibibazo by’imyitwarire mibi, imyitozo mike ya gisirikare, imiyoborere idahwitse, ivangura rishingiye ku moko, ruswa ndetse no kwinjizamo umutwe wa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ku mabwiriza ya Tshisekedi.

Gushingira kwa Tshisekedi ku ngabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo, abacanshuro b’Abanyaburayi, ndetse n’ingabo z’ibihugu bya SADC (Southern African Development Community) byarapfubye, kuko Afurika y’Epfo, Malawi, na Tanzania zavuye mu butumwa bwazo nyuma yo gukubitwa inshuro na AFC/M23.

Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bibaza niba Tshisekedi yari azi neza ubunini bwa RDC mbere yo kuba Perezida igihe yasezeranyaga kuzana umutekano, cyangwa niba yarabimenye nyuma yo kugera ku butegetsi.

Abandi bakibaza niba nta ntego yari afite ku butaka bunini bwa RDC ku buryo kuba RDC yaba nto yaba iri mu nyungu ze.

Nk’uko bavuga ngo, umuyobozi ni umuntu uzi inzira, ukayinyuramo, kandi ukayerekana.” Imyitwarire ya Tshisekedi hamwe n’abamukikije yerekanye ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bitamureba cyane igihe Kinshasa itagirwaho ingaruka nabyo.

Mu itangazo ryatanzwe ku wa 26 Ugushyingo, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko uturere twa Kivu twugarijwe n’ibibazo by’umutekano ari utuntu duto muri RDC.

Yagize ati “Ni ku kihe kigero kigero cy’ubutaka bwa kilometero kare 2.345.000? Kuko hari abantu bamwe hanze y’igihugu bafata RDC ku buryo bworoheje: bavuga bati ‘mu RDC harimo intambara. Abantu bamwe duha ikaze muri Kinshasa baratangara bagira bati, Ariko mbere yo kuza hano, twari twabwiwe ko hari ukurasana gukomeye.”

Iri jambo rya Muyaya rihamya ko ubutegetsi bwa Tshisekedi muri Kinshasa butigeze butekereza ku mibereho y’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC.

Nk’ Umuyobozi wa Regiyo ya gisirikare ya 22, Brig Gen Eddy Kapend, mu 2025 yavuze ko ntacyo bitwaye igihugu kuba abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 bafata ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko icyaba ikibazo ari uko bafata Intara ya Katanga.

Brig Gen Eddy Kapend unayobora Ingabo muri Katanga yavuze ko nta mpungenge zikomeye bafite, mu gihe aka gace katarigarurirwa na AFC/M23.

Mu 2025, Umuyobozi w’ibiro bya Perezida muri RDC, Anthony Nkinzo Kamole, mu kiganiro na RFI yavuze ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC ari ibibera muri kilometero 2.000 uvuye ku gihugu cyabo, asobanura ko uturere two mu burasirazuba ari nk’aho ari nk’igice kigenewe abanyamahanga naho Kinshasa ari igihugu cyo gihugu cyabo.

Kuba kuri Tshisekedi, Muyaya, Gen. Kapend, Nkinzo, n’abandi nka Jules Alingete Umugenzuzi Mukuru w’Imari wa RDC, wavuze mu 2022 ko intambara iri kubera mu bilometero 2.000 uvuye i Kinshasa kandi ko “tubibona gusa kuri televiziyo,” naho amakimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu yamara igihe kinini usanga nta mpungenge bibateye.

Uretse ingingo yo kuvuga ko igihugu ari ikinini, indi ikunze gukoreshwa nk’iturufu ni ukwegeka ibibazo byose ku Rwanda mu rwego rwo kwirinda kugaragaza ko ubutegetsi bwa RDC bwananiwe gukemura ibyo bibazo mu maso y’abaturage.

Uburasirazuba bwa RDC bwabaye ikibuga cy’imitwe yitwaje intwaro irenga 260, kandi bamwe bahabwa intwaro n’imirimo ya gisirikare ikorerwa i Kinshasa.

Ibihumbi by’abaturage bishwe, abagore bishwe bagakorerwa ihohoterwa, abana bakwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro, mu gihe abandi miliyoni bahunze mu gihugu no hanze yacyo.

Tshisekedi kandi yaje kongera guteza ikindi kibazo gikomeye ubwo yahaga intwaro imitwe yashinjwaga ihohoterwa rikomeye ku bantu kugira ngo ifashe FARDC kurwanya AFC/M23 bari bafashe intwaro kugira ngo barwanye ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi bwari burangajwe imbere n’Ubutegetsi bwa Kinshasa,

Ni umutwe wa FDLR wahekuye u Rwanda mu 1994 ariko wakomeje guhabwa intebe n’icyicaro gikomeye mu gisirikare cya RDC ndetse no guha intwaro umutwe wa Wazalendo wiganjemo abasivili.

Tshisekedi ntabwo yigeze agaragaza ubushake bwa politiki bwo guhosha Intambara no gushira amahoroa akarere kandi asa n’uwirengagije impunzi z’abanyecongo n’abenegihugu bakomeje kuburira ubuzima mu ntambara.

Ibyo kandi yakunze kubikora yitwaje ko ibice byugarijwe ari bito cyane ugereranyije n’uko igihugu cye kingana bigasa n’aho bidafite agaciro kuri we.

Nubwo yumva atekanye kuko ari mu bilometero birenga 2.000 uvuye aho ikibazo kiri kandi bikaba bitamutera impungenge ngo abikemure mu maguru mashya, Tshisekedi akoresha intambara yo mu burasirazuba bwa RDC nk’impamvu yo kongera igihe cye ku butegetsi.

Posted On: Jan 04,2026