Perezida wa Belarus yaburiye Putin ku mugambi wo kumwica

Perezida wa Belarus yaburiye Putin ku mugambi wo kumwica

Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yavuze ko yaburiye mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ku mugambi wo kumwivugana wari wateguwe mbere y’urugendo rwari ruteganyijwe muri Afurika y’Epfo mu nama ya BRICS mu mwaka wa 2023.

Yabitangaje ubwo yasubizaga ku gitero cya drone Ukraine iherutse kugaba ku rugo rwa Putin mu Ntara ya Novgorod.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, aherutse gutangaza ko Ukraine yohereje drones 91 ku rugo rwa Putin mu ijoro ryo ku wa 28–29 Ukuboza, ariko nta byangiritse. Gusa Ukraine yahakanye icyo gitero.

Nyuma yaho, Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yashyize ahagaragara ikarita igaragaza inzira y’aho drones za Ukraine zanyuze n’amashusho y’ibisigazwa byazo, ivuga ko icyo gitero cyari cyateguwe neza.

Lukashenko yabwiye abanyamakuru ko yagiranye ikiganiro cyihariye na Putin mbere gato y’inama ya BRICS yabereye muri Afurika y’Epfo mu 2023, avuga ko ubutasi bwa Belarus bwari bwabonye ibimenyetso ku makuru y’ibanga avuye mu Burengerazuba yerekana ko hari gutegurwa umugambi wo kugaba igitero cy’iterabwoba kuri Perezida w’u Burusiya.

Lukashenko yavuze ko icyo gihe yasabye Putin kutajya mu mahanga mu gihe intambara na Ukraine ikomeje, gusa Putin yabanje gusuzugura ibyo bimenyetso avuga ko abamurwanya batabikora, ariko Lukashenko akomeza kumwihanagiriza amubwira ko nta mpamvu yo kujya muri urwo rugendo.

Nyuma Putin yafashe umwanzuro wo kutitabira inama ku giti cye, avuga ko akenewe cyane mu gihugu. Minisitiri Lavrov icyo gihe aba ari we uhagararira u Burusiya.

Lukashenko yavuze ko icyemezo cya Putin gishobora kuba kitari gishingiye gusa ku nama yamuhaye, ariko ko ibyo yari yamubwiye byari bishingiye ku isuzuma ry’ubutasi aho kuba ibihuha.

Agaragaza ko ibiherutse kuba bishimangira ko impungenge ze zari zifite ishingiro kandi ko kuburira Putin byari bikwiye.

Ati “Biragaragara ko abo mu Burengerazuba bose bumva ko bakuyeho Putin ibintu byose byahinduka. Ibi bigomba gufatwa nk’ikintu gikomeye. Mbivuze bwa mbere uyu munsi kuko ntawe ukwiye kwirara. Baramujijisha kandi Putin na we ubwe arabibona.”

Posted On: Jan 02,2026
Tags: