Rutanga yasezeye umupira w'amaguru ku myaka 34
Umukinnyi wari usanzwe ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso,Rutanga Eric, yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, akaba yari afite imyaka 34 y’amavuko
Ni icyemezo gikubiye mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, asezera abamufashije mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.
Rutanga Eric yashimiye amakipe yose yanyuzemo n’abayobozi bayo ku rukundo bamugaragarije.
Ati” Warakoze umupira w’amaguru.
wampaye intego, imyitwarire, amasomo n’ibihe bitazibagirana. Warandeze ,unyigisha guhangana, kwizera no gukura mu buzima.
Ndashimira amakipe yose, abatoza, abakinnyi twakinanye, abayobozi n’abafana bose bangiriye icyizere kandi bakanyitaho mu rugendo rwanjye.
Urukundo n’inkunga mwampaye bizahora mu mutima wanjye.”
Yakomeje avuga ko “ atari ugusezera ahubwo ari ugushimira ku byo umupira wampaye n’abantu bose bawugize uwo wari wo kuri njye.
Urugendo rwanjye rwo gukina umupira nk’uwabigize umwuga naha rurangiriye”.
Rutanga w’imyaka 34 yazamukiye mu ikipe ya APR FC yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports, Gorilla na Police FC,
Yari umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda bazwiho gutera imipira iteretse izwi nka “ Coup Franc”.
Benshi bamwibukira kuri Coup Franc yatereye Rayon Sports inganya na Gor Mahia yo muri Kenya mu 2018 mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.