U Burundi buhanze amaso avoka nk’umuti w’ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli cyabuzonze
U Burundi biciye mu ishyaka CNDD-FDD riyoboye iki gihugu, bwatangaje ko bwiteze ko ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli kibwugarije kizaba cyamaze gukemuka mu myaka iri hagati y’itatu n’ine iri imbere, biciye mu kugurisha umusaruro wa avoka bwahinze.
Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Réverien Ndikuriyo, mu kiganiro yagiraniye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Kuva muri 2020 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yageraga ku butegetsi, u Burundi bwakunze guhura n’ikibazo gikomeye ahanini gishingiye ku ibura ry’amafaranga y’amadevize n’iry’ibikomoka kuri Peteroli.
Ni ikibazo cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’iki gihugu gisanzwe kiri mu bya mbere bikennye ku Isi, ndetse no ku mibereho y’abagituye.
Ndikuriyo ku wa Gatanu yavuze ko hagati ya 2029 na 2030 ikibazo cy’igitoro kizaba cyamaze kuba umugani, bigizwemo uruhare n’urubuto rwa avoka.
Ati: “Niba mubona ko mu Burundi hakiri ikibazo cy’igitoro kidahagije, mwihangane kandi mwibuke ko hasigaye imyaka itatu tukagira igitoro ku bwinshi. Biciye mu muhate wo guteza imbere umuco wa avoka, bitarenze 2029 na 20230, tuzaba dufite umusaruro wa toni miliyoni imwe cyangwa ibilo miliyari (bya avoka) bizatwinjiriza amadevize menshi.”
Ndikuriyo yavuze ko nk’intara ya Butanyerera iherereye mu majyaruguru y’u Burundi yahinze ibiti bya avoka birenga miliyoni 10, bikaba bihagije ngo u Burundi buzabone amadevize yo kugura igitoro n’imiti.
Yunzemo ati: “Ibikorwa biruta amagambo, kandi ishyaka rya CNDD-FDD riri gukora. Ku misozi yose yo mu Burundi ndetse no mu bice byose by’igihugu tuhafite ibiti bya avoka n’ikawa twiteze ko biri muri gahunda yacu y’ibyo twohereza mu mahanga.”