Ubukonje bwibasiye u Burayi bwabaye intandaro y’impfu esheshatu
Abantu batandatu bo mu Bufaransa, Bosnia na Herzegovina bahitanywe n’impanuka zaturutse ku bukonje budasanzwe bwibasiye ibi bihugu n’ibindi by’i Burayi, ndetse butuma ingendo z’indege zihagarikwa.
Kubera ubukonje bwinshi buri mu Bufaransa, u Bwongereza n’u Buholandi, byatumye ingendo zo ku butaka no mu kirere zisubikwa.
Abapfuye byaturutse ku mpanuka zatewe n’uko imihanda yanyereye cyane biturutse ku rubura rwinshi.
Ku wa 6 Mutarama 2026, mu Majyepfo y’Uburengerazuba y’u Bufaransa habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu batatu nyuma y’uko umuhanda unyereye kubera urubura rwinshi.
Ni mu gihe hari undi mushoferi utwara imodoka z’abagenzi nawe wapfiriye mu bitaro nyuma y’impanuka yagize ubwo yarengaga umuhanda imodoka yari atwaye ikagwa mu mugezi wa Marne uherereye i Paris mu Bufaransa.
Bamwe mu bagenzi yari atwaye baracyari kwitabwaho kwa muganga aho bari kuvurwa indwara ya Hypothermia ituma umuntu agira ubukonje bukabije ndetse n’imitsi ye ikangirika cyane.
Hari n’undi mushoferi wapfuye ku wa 6 Mutarama nyuma y’uko imodoka yari atwaye igonganye n’ikamyo kinini cyane.
Mu Bwongereza ubushyuhe bwageze kuri dogere celsius 12,5 munsi ya zeru, mu gihe mu Buholandi ho ubushyuhe bwageze kuri dogere celsius 10 munsi ya zeru, ibyatumye ingendo za gari ya moshi zihagarara.