Ukraine yarashe i Moscow ubwo Putin yavugaga ijambo risoza umwaka

Ukraine yarashe i Moscow ubwo Putin yavugaga ijambo risoza umwaka

Umuyobozi w’Umurwa Mukuru w’u Burusiya, Sergey Sobyanin, yatangaje ko mu ijoro ry’ubunani, ingabo za Ukraine zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote, kuri uyu mujyi, mu gihe Perezida Vladimir Putin yatambutsaga ijambo ry’ikaze ribinjiza mu mwaka mushya wa 2026.

Abinyujije ku rubuga rwa Telegram, Sobyanin yemeje ko byabaye gusa nta baturage baburiyemo ubuzima ndetse nta n’ibyangiritse.

Ati "Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere zarashe drones imwe yari yoherejwe muri Moscow.”

Sobyanin yongeyeho ko nyuma y’igihe gito u Burusiya bwarashe indi drone, naho izindi zirindwi nazo zahagaritswe hagati ya Saa Munani za mu gitondo na Saa Kumi kuri uyu wa kane, kandi ibikorwa by’ubutabazi bikomeje aho izi drone zaguye.

Ingendo z’indege zahagaritswe by’agateganyo ku kibuga cy’indege cya Domodedovo nk’ingamba zo kwirinda.

Iki gitero kije gikurikira ikindi cyagabwe mu mpera z’Ukuboza 2025, aho nanone ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere zashwanyaguje nibura drones 21 zari zoherejwe na Ukraine, nk’uko Guverineri wa Moscow yabitangaje.

Ukraine imaze iminsi yohereza ibitero bya drones bikomeye ku butaka bw’u Burusiya, bigamije kwangiza ibikorwaremezo bihambaye by’iki gihugu ndetse n’inyubako zihurirwamo n’abantu benshi, ibyo u Burusiya bwise "ibitero by’iterabwoba."

Moscow nayo yakomeje kurasa ibisasu ku bikorwa by’ingabo za Ukraine, bigamije kwangiza ubushobozi bwa Kiev bwo gukora drones n’ibindi bikoresho by’intambara.

Ibi bitero bya drones kandi bikomeje kugabwa hadashize igihe ingabo za Ukraine zigerageje kurasa ku nzu ya Perezida Putin, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov yahise yamaganira kure icyo gikorwa acyita icy’iterabwoba, ndetse atanga isezerano ko Moscow izakora ibishoboka byose ikihorera.

Posted On: Jan 01,2026