Umunyamakuru Tessy n’umuraperi Shizzo basezeranye imbere y’amategeko – AMAFOTO
Kuri uyu wa Kane, umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy yasezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we Hakizimana Ishimwe uzwi nka Shizzo Afropapi wamamaye mu muziki nyarwanda mu njyana ya Hiphop.
Ni mu muhango wabereye mu murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali aho witabiriwe n’inshuti n’imiryango y’aba bombi (Shizzo na Tessy) biyemeje gusezerana imbere y’amategeko bakaba umwe, bakabana uko babyemeranyijwe kandi bakurikije uko amategeko ya Repuburika y’u Rwanda abiteganya.
Aba bombi baritegura gukora indi mihango y’ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2025 ku Intare Confrence Arena iherereye i Rusororo.
Mu mpera z’ukwezi gushize akaba ari n’umwaka ushize, Tessy ari kumwe n’inshuti ze yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi byitabiriwe na bamwe mu bakoranye nawe mu mwuga w’itangazamakuru.
Uretse gukorerwa ibyo birori byo gusezera ubukumi, Tessy yambikiwe impeta y’urudashira i Dubai mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2025 bibera imbere y’inshuti zabo zirimo Habimana Hussen Eto’o uzwi muri Rayon Sports ndetse n’umuhanzikazi Bwiza.
Tessy yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2020 mu gihe cya Covid-19, akaba yaramenyekanye cyane ku Isango Star ndetse no mu kiganiro This & That kinyura ku rubuga rwa YouTube.
Shizzo umaze imyaka myinshi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamamaye mu njyana ya Hiphop, akaba azwi mu ndirimbo "Waki Waki" yakoranye na Bull Dogg, Ne G, Racine, Juno Kizigenza na Ish Kevin. Ni indirimbi yabiciye biracika dore ko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.5 kuri Youtube.