Umunyamakuru Tessy yaseranye imbere y'Imana n’Umuraperi Shizzo (Amafoto)

Umunyamakuru Tessy yaseranye imbere y'Imana n’Umuraperi Shizzo (Amafoto)

Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo yasezeranye n’Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamenyekanye nka Tessy, mu birori binogeye ijisho byitabiriwe na benshi bazwi mu myidagaduro.

Shizzo yasabye anakwa Tessy, nyuma basezerana imbere y’Imana. Ibirori byose byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, ku Intare Conference Arena i Rusororo, ni naho habereye umuhango wo kwiyakira basangira n’inshuti n’imiryango.

Aba bombi bakoze ubukwe mu gihe baherukaga gukora umuhango wo gusezerana mu mategeko, wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa 8 Mutarama 2026.

Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ziryumaho. Gusa bakunze kubwirana amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma benshi batera hejuru, bavuga ko iby’aba bombi biri kugana aheza.

Ku wa 14 Kamena 2025, Shizzo yari yambitse impeta Tessy mu birori byabereye i Dubai byitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo.

Mu Ukwakira 2025, umuryango wa Shizzo wagiye gufata irembo kwa Tessy.

Tessy ni umwe mu bari bamaze igihe bakora ku Isango Star aherutse no gusezeraho, ubu asigaye mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.

Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda. Mbere yo gukundana na Tessy yari yarakundanye na Alliah Cool baje gutandukana.

null

null

null

null

 

null

null

null

null

null

null

Posted On: Jan 10,2026