Umusore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize
Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bari basanzwe bamuziho ko akunda iriya kipe, ndetse ko kuva yava kuyifana mu cyumweru gishize, ntacyo yari yakojeje mu nda kubera agahinda ko gutsindwa.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gasogororo, mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko urupfu rw’uyu Nizeyimana Alexandre barumenye kuri uyu wa Mbere.
Bavuga ko mugenzi we bakoranaga akazi ko kurarira ahakorwa ibikorwa by’ubwubatsi, ari we wamubonye amanitse mu mugozi.
Umwe mu baturage yagize ati “Mu gitondo yabyutse ariborosa, asohora amakaro, ayashyira hanze, ategereza mugenzi we ko ari buze ngo bakorane, ntiyamubona, noneho aravuga ati ‘yasinziriye reka nge kumureba’ agiye kureba ni ko gusanga yiyahuye.”
Abazi uyu musore bavuga ko yari ikimenyabose muri aka gace byumwihariko akaba yari azwiho kuba yari umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon, ndetse ko n’inyandiko bikekwa ko yasize yanditse, ikaba ibishimangira, inagaragaza ko gutsindwa kwayo ari byo nyirabayazana yo kwiyambura ubuzima.
Undi muturage ati “Icyatumye yiyahura, ni ukubera gukunda ikipe, nyine ngo ni uko APR yatsinze Rayon, n’abafana ba APR ngo bakamuserereza, birangira yiyahuye.”
Nyakwigendera yari umufana ukomeye wa Rayon
Aba baturage bavuga ko nyakwigendera yagwaga neza ariko ko icyo yari azwiho, ari ukuba yakundaga ikipe ya Rayon Sports mu buryo budasanzwe.
Undi muturage ati “N’ejobundi APR ijya gukina na Rayon, yari yisize amarangi na vuvuzela ajya i Kigali, ariko amakuru twabonye ni uko kuva avuyeyo ntiyigeze agera mu rugo muri iyi minsi ibiri, ni byo byatumye yiyahura, n’inyandiko irahari.”
Aba baturage bavuga ko muri urwo rwandiko, uyu musore yavuzemo ko yakundaga iriya kipe ya Rayon, ariko ko kubera agahinda ko kuba abona igana ahabi, abona ntakindi cyemezo yafata uretse kwigendera.
Umuturage wasubiragamo bimwe mu byanditse muri urwo rwandiko, yagize ati “Yanditse aravuga ati ‘Rayon Sports nayikundaga ariko abafana banserereje bituma mfata umwanzuro, abasigaye mwihangane muzabane na Rayon kugeza ku munsi wa nyuma’.”
Hategekimana Hamiss uyobora Umudugudu wa Gasogororo, uri mu ba mbere bageze ahabereye ibi byago, avuga ko byari bizwi ko uyu musore afana ikipe ya Rayon Sports mu buryo budasanzwe, ndetse ko yari yanabigaragaje ubwo iyi kipe iheruka gukina na APR, aho yari yagiye kuyifana.
Ati “Kuva yava gufana icyo gihe, nta kurya ntaki, ibintu byose yari yarabaye nk’ikihebe nyine.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hetegekimana Fred yavuze ko nyuma y’urupfu rw’uyu musore, hahise hatangira gukorwa iperereza, ariko ko igikekwa ari uko yaba yiyahuye, gusa icyabimuteye cyo kikaba kitaramenyekana.
Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera koko niba yaba yiyambuye ubuzima kubera gukunda ikipe ya Rayon, bidakwiye, kuko abantu bakwiye gufana ikipe bakunda mu rugero, ntibigere ku rwego rwo kuba bakwiyambura ubuzima kuko amakipe yabo yatsinzwe.