Umwarimu wa Kaminuza yishwe arashwe amasasu menshi

Umwarimu wa Kaminuza yishwe arashwe amasasu menshi

Kuraswa k’umwarimu wa Kaminuza ya Kinshasa (UNIKIN) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bikomeje gushobera no kubabaza benshi.

Matthieu Abata Diabar Sona yishwe n’abagizi ba nabi binjiye mu rugo rwe, bamwambura amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro mbere yo kumurasa urufaya.

Abo mu muryango we bavuga ko nta muntu n’umwe bagiranaga ikibazo kandi ko yari inyangamugayo mu gace ka Rutens muri Komini ya Lemba.

Bavuga ko abo bicanyi binjiye mu nzu mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane nta cyo bikanga, kuko n’igipolisi cyo muri ako gace gishinjwa gukorana n’amabandi.

Ibinyamakuru by’i Kinshasa bitangaza ko mu gitondo ubwo isinzi ry’abaturage ryateraniraga mu rugo rwa mwarimu Abata, hafatiwe umwe mu bakekwaho kuba muri iryo tsinda ryamwivuganye.

Amakuru avuga ko yari yiyoberanyije nk’uje ku itabaro, ariko atahurwa n’umuhungu wa nyakwigendera, wavuze ko yamubonye mu ijoro mu bishe se.

Amashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaturage bariye karungu batimbagura uwo bise umwicanyi, mbere yo kumutwika ari muzima.

Abapolisi, barebaga uko abaturage batwika ukekwaho kwica nyakwigendera, birinze kwivanga mu kumukiza, batinya ko nabo bashobora kuhasiga ubuzima.

Umujyi wa Kinshasa utuwe n’abarenga miliyoni 18 wazengerejwe n’amabandi yibumbiye mu matsinda atandukanye akora ubujura ndetse n’ubwicanyi bwitajwe intwaro.

Ubutegetsi bwa RD Congo buvuga ko kuva mu Ukuboza 2025, bumaze guta muri yombi abantu barenga ibihumbi umunani basanzwe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ububandi.

Posted On: Jan 09,2026