Venezuela: Abanyapolitike bafunzwe ku butegetsi bwa Maduro batangiye kurekurwa

Venezuela: Abanyapolitike bafunzwe ku butegetsi bwa Maduro batangiye kurekurwa

Guverinoma ya Venezuela yatangaje ko kubw’ubushake bwiza yatangiye kurekura abanyapolitiki n’abandi bakoraga mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bafunzwe ku buyobozi bwa Perezida Nicolas Maduro.

Kurekura imfungwa za politiki muri Venezuela bimaze igihe ari icyifuzo gikomeye cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), nyuma yuko zishimuse Perezida Nicolás Maduro ku wa 03 Mutarama ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela, Jorge Rodríguez, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko abenshi bahita barekurwa ariko ntiyatangaje umubare nyawo.

Jorge Rodríguez yavuze ko Guverinoma iri kubarekura hagamijwe ubumwe mu gihugu no kubana mu mahoro.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Espagne yatangaje ko hari abaturage bayo batanu barekuwe barimo umunyapolitiki uharanira uburenganzira bwa muntu ufite n’ubwenegihugu bwa Venezuela witwa Rocío San Miguel.

Rocío San Miguel, wanengaga bikomeye Perezida Maduro yari yaratawe muri yombi mu 2024, ashinjwa gushaka kwica perezida, kugambanira igihugu, gucura imigambi mibisha n’iterabwoba.

Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela Delcy Rodríguez, nubwo ari umwe mu nshuti za hafi za Maduro, ubuyobozi bwe bwagaragaje ubushake bwo gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwose.

BBC yatangaje hashobora kuba harekuwe ko imfungwa ziri hagati ya 50-80 bikekwa ko zari zifungiye muri gereza izwi cyane ya El Helicoide, ariko Perezida Trump akaba yaratangaje ko iyo gereza izafungwa nyuma yo gufata Maduro.

Iyo gereza yamenyekanye ku rwego Mpuzamahanga kubera gufungirwamo abakekwaho kuba batavuga rumwe n’ubutegetsi, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatanze raporo zivuga ko hakorerwaga ibikorwa by’iyicarubozo birimo gukubitwa no gukoresha amashanyarazi.

Posted On: Jan 09,2026