Yampano yakomoje ku mashusho mashya y'urukozasoni amuvugwaho anahishura ko aherutse yapfushije umwana

Yampano yakomoje ku mashusho mashya y'urukozasoni amuvugwaho anahishura ko aherutse yapfushije umwana

Yampano yahishuye ko mu gihe hajyaga hanze amashusho ye ari gutera akabariro n’umukobwa babanaga, yahise ahitamo kumusiga baratandukana, biba bibi kurushaho ubwo yapfushaga umwana mu minsi yakurikiyeho.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MIE Empire ya Murindahabi Irene, aho yagarukaga ku bimaze iminsi bivugwa ko hari andi mashusho ye yagiye, nyuma y’aheruka yakangaranyije imbuga nkoranyambaga akanatuma abantu bamwe bafungwa.

Ati “Njyewe mbure ijuru amashusho bari kuvuga ya kabiri nta yo ahari. Nyuma y’iyo nkuru hari indi iteye ubwoba. Nabuze umwana wanjye. Nitabye telefone ndi mu ndege ni yo mashusho mwabonye ndira, impamvu ntahise mbitangaza ababimbwiye na bo banze kurasa ku ngingo ariko numva ko hari ikibazo.”

Yakomeje abwira abantu bose bagiye bamukorera ibintu bibi, ko bashobora kuba bari kumuremamo umuntu uzabazonga, ko ari guca mu bihe bitamworoheye na gato.

Ati “Ibiri inyuma y’ibyo muri kumva hari uburibwe, gusa nta mashusho ahari. Ndi kurwana n’imbuga nkoranyambaga, n’amarangamutima. Ni yo mpamvu nakubwiye ngo ibi bintu biba nisanze ndi njyenyine. [...]. Ntabwo namuciraho iteka gusa uwahoze ari umugore wanjye kwiyakira byaramunaniye. Afata umwanzuro wo gutandukana nanjye.”

Yavuze ko uyu mukobwa babanaga yamusize nyamara ari we wari ubuhungiro bwe, kuko yumvaga ari ho hantu honyine akwiriye kwihisha gusa noneho ngo amaze kugenda byabaye bibi kurushaho.

Yampano yavuze ko yagiye i Burayi yaratandukanye n’umugore we, ati “Ikintu namubwira yihangane. Ntugabanye igitutu, ngo ute ubwiza bwawe cyangwa icyubahiro cyawe ndetse n’uwo uri we. ibi bizashira.”

Uyu musore avuga ko uyu mukobwa babanaga yari yaramuhinduye, amukura ku myitwarire imwe n’imwe idafututse.

Ati “Hari n’utundi tuntu nakoraga ntavugira aha, ariko akimara kugera mu buzima bwanjye ibintu byose bidafite icyo bimaze yabijyanye kure. Ndamushimira Imana imuhe umugisha.”

Yampano yavuze ko amashusho yagiye hanze ayafata nta kindi yari agamije. Ati “Nari ndi mu rukundo sinzi niba wakumva icyo kintu.”

Akomeza avuga ko akimara gushaka umugore ari bwo yahuye n’ibibazo bitandukanye, kuko hari abantu bari bamufiteho uburenganzira akabubambura atangira kugira abanzi benshi.

Agaragaza ko hari ibitero byinshi yahise yitegura akimara kubana na we.

Ati “Ikintu cyatumye nshaka umugore nageze igihe maze kwamamara ndi kubona amafaranga, ariko abantu bose banzengurutse narababuzemo inama. Ku buryo nari kumara icyumweru ntarasohoka mu cyumba. Nabonaga abantu ndi kumwe atari beza ku buzima bwanjye ariko nkabona bamaze kungeramo, ntangira kubiyima.”

Avuga ko hari igihe cyageze abantu babanaga bamunyweshaga ibinini atarwaye, kugera no ku rugero rw’aho bamuhaye ibya ‘kanseri’.

null

Posted On: Jan 04,2026
Tags: