Yarose akora impanuka bucya indege imuhitana

Yarose akora impanuka bucya indege imuhitana

Umuhanzi w’icyamamare muri Colombia, Yeison Jiménez, yapfiriye mu mpanuka y’indege yabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, nyuma y’iminsi atangaje ko yarose yapfuye muri ubwo buryo.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru El Colombiano, Yeison Jiménez, wamamaye mu ndirimbo zirimo “Vete”, yari mu ndege nto yagize impanuka igitangira guhaguruka ku kibuga cy’indege gito giherereye i Paipa muri Colombia, ahagana Saa Kumi z’umugoroba.

Iyo ndege kandi yari irimo abapilote babiri ndetse n’umufotozi wa Jiménez witwa Weisman Mora. Nyuma yo kugwa, iyo ndege yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro, bituma abantu bose bari bayirimo bitaba Imana.

Iby’iyi mpanuka byabaye mu gihe Yeison Jiménez n’abo bari kumwe bari bagiye mu gitaramo cyari giteganyijwe i Medellín.

Umuryango wa Yeison Jiménez watangaje inkuru y’urupfu rwe binyuze kuri Instagram, aho bagize bati “Uyu munsi, ntidusezeye umuhanzi gusa; dusezeye umwana, umuvandimwe, inshuti, umuntu wari wuzuye inzozi n’ubutwari, wahinduye amateka ye isoko y’icyizere ku bihumbi by’abantu.”

Kugeza ubu, impamvu nyakuri y’iyi mpanuka iracyakorwaho iperereza n’Ikigo cya Leta gishinzwe iby’indege muri Colombia.

Urupfu rwa Yeison Jiménez rwateye benshi kwibaza byinshi, cyane ko yari amaze iminsi mike avuga ko yarose impanuka y’indege izamwica. Mu kiganiro yari aherutse guha ikinyamakuru cyo muri Colombia cyitwa Caracol mu Ukuboza 2025, Jiménez yavuze ko yarose inshuro eshatu indege igira impanuka ayirimo.

Ati “Narose inshuro eshatu tugiye kugira impanuka y’indege, nkabwira umupilote ko ahindukira. Yageraga aho agiye, akambwira ati ‘Imana iguhe umugisha ko wambwiye, hari ikintu cyari cyapfuye ariko nagikosoye.’”

Yakomeje agira ati “Izo zari inzozi. Mu nzozi zimwe, narose twapfuye kandi turi mu makuru. Bwari ubwa gatatu ngize izo nzozi. Imana yampaye ibimenyetso bitatu, ariko sinabyumvise.”

Uyu muhanzi yanavuze ko vuba aha yari yagize ikibazo cy’indege igiye kugwa igahagarara byihutirwa, aho yavuze ko yumvise indege itakaza imbaraga igatangira guhungabana ikimara guhaguruka.

Yeison Jiménez asize umugore we Sonia Restrepo n’abana batatu.

Posted On: Jan 12,2026