Reba uburanga bwa Alliance Isimbi wamamaye muri Filimi Alliah Cool uherutse kuzuza inzu ikomeje kuvugisha abatari bake - AMAFOTO

Reba uburanga bwa Alliance Isimbi wamamaye muri Filimi Alliah Cool uherutse kuzuza inzu ikomeje kuvugisha abatari bake - AMAFOTO

Oct 21,2022

Mu mafoto reba amafoto y’umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool ukomeje gutangarirwa na benshi kubera inzu yujuje igirwa na bake by’akarusho akaba ari umukobwa.

Isimbi yujuje iyi nzu mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga, kamwe mu duce two guturamo tugezweho mu Mujyi wa Kigali.

Kuva yatangira kubaka iyi nzu, Isimbi yagerageje kubigira ibanga kugeza umunsi ayimukiyemo. Kuri ubu amakuru ahamya ko ibyumweru bigiye kuba bibiri ayimukiyemo.

Isimbi asanzwe ari umukinnyi wa filime uherutse gukora iyitwa ‘Alliah The Movie’ yanamuhesheje amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema muri Nigeria yitwa ‘One percent International’ ubu iri kumukorera indi yitwa ‘Accidental Vacation’.

>> Isimbi Alliance wamamaye cyane muri filimi Alliah the Movie yujuje inzu y'akataraboneka mu karere ka Gasabo - aMAFOTO

Mu babonye amafoto y’iyo nzu bagaragaje ko bishimiye intambwe uyu mukobwa yateye ndetse bamwifuriza gukomeza kwaguka no gutekereza ibyamugirira umumaro.