DRC yaba igiye kwifashisha indege kabuhariwe yaguze mu Burusiya mu guhashya umutwe wa M23 - AMAFOTO

DRC yaba igiye kwifashisha indege kabuhariwe yaguze mu Burusiya mu guhashya umutwe wa M23 - AMAFOTO

Nov 04,2022

Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo gikomeje kurwanya inyeshyamba za M23 zigaruriye uduce twinshi cyane twa Rutshuru.

Mu gihe iki gihugu gikomeje gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe kugihungabanyiriza umutekano, hagiye hanze indege z’intambara gitunze gishobora gukoresha mu kwivuna umwanzi.

Bimwe mu bihuha biravuga ko izi ntwaro zikomeye bazazifashisha mu gutera u Rwanda gusa RDC ntiratangaza ko yiteguye kujya mu mirwano narwo.

Izi ntwaro zigaragiwe n’indege z’intambara, zirimo izo baherutse gukura mu gihugu cy’Uburusiya ubwo Minisitiri w’ingabo muri DRC yajyagayo mu ruzinduko rw’akazi.