Amateka y'urukundo rwa Haaland n'umukunzi we bari kuryoshya mu gihe abandi bakinnyi bari mu gikombe cy'isi

Amateka y'urukundo rwa Haaland n'umukunzi we bari kuryoshya mu gihe abandi bakinnyi bari mu gikombe cy'isi

  • Uburanga bw'umukunzi wa Haaland

  • Umukobwa ukundana na Haaland

Nov 26,2022

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Norway na Manchester City agiye mu rukundo vuba, ariko urugendo rwe n'umukobwa arota buri joro rwahereye kera mu buto.

Mu minsi micye ishize umwataka uri mu bagezweho, Erling Haaland nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo. Umukobwa w'ikimero uri mu munyenga w'urukundo na Haaland akaba yitwa Isabel Haugseng Johansen.

Guhera kera bakiri bato Haaland n'uyu mukobwa bari baziranye, kuko Isabel Haugseng Johansen yakinaga mu ikipe y'abato iherereye mu gace ko muri Norway kitwa Bryne, n'ubundi akaba ariho aba bombi bari batuye. 

Haaland nk’umukinnyi wari ufite impano idasanzwe yo gukina umupira w'amaguru yari afite indi kipe y’abakiri bato akinira, ariko yajyaga ajya no gukina muri iyi kipe y'abato yari iherereye aho atuye yitwa Bryne Fotballklubb anakurikiye uburanga bwa Isabel Haugseng Johansen ndetse no kugira ngo arebe ko bahura. 

Erling Haaland kuva kera yakundaga uyu mukobwa kuko uburanga bwa Isabel Haugseng Johansen ntawe utarabubonaga mu gace ko kwa Haaland, ndetse ni nawe wari uyoboye mu bana bato beza ku isura.

Uburanga bw'umukobwa uri mu rukundo na Haaland

Erling Haaland muri 2019 yaje kwerekeza mu makipe yo mu Budage ava iwabo muri Norway, kuvugana kw’aba bombi bitangira guhagarara ariko Haaland atangiye gukora amateka mu mupira w'amaguru uyu mukobwa yatangiye kujya ajya kumusura ndetse no kuva yajya gukina muri Shampiyona y’abongereza ya Premier League nta kwezi kwashira atamusuye. 

Uyu mukunzi wa Haaland w'imyaka 18 nawe kera ni umwe mu batangaga ikizere cyo kuzaba umukinnyi ukomeye bitewe n'impano yari afite.

Haaland ari kumwe n'umukunzi we

Uyu mwataka wa Manchester City ni umwe mu bakinnyi bakomeye batajyaga bavugwa mu rukundo, ariko mu cyumweru gishize nibwo Haaland na Isabel Haugseng Johansen bagaragaye bari kumwe mu gace ko muri Espagne kitwa Marbella. Ndetse aba bombi bagaragaye basohokeye mu kandi gace kitwa Andalusian.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyandika cyitwa The Sun, inshuti za hafi za Haaland zavuze ko ubushuti bw’aba bombi ari ubwa kera. Haaland ari mu munyenga w'urukundo na Isabel Haugseng Johansen, mu gihe abandi bakinnyi bakomeye bari gukina igikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.