Ku myaka 48 Jeanine Noach akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye. Badrama ari muri benshi banyuzwe -AMAFOTO

Ku myaka 48 Jeanine Noach akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye. Badrama ari muri benshi banyuzwe -AMAFOTO

Jan 11,2023

Ku myaka 48 ishyira 49 uwahoze ari umukunzi wa Cyusa akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga nk’umwana muto, nyuma y’uko yongeye kwerekana ikimero n’uburanga bwe abarimo Badrama bakanyurwa nacyo.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto, uyu mugore w’abana babiri yasangije abamukurikira amafoto ye atandukanye ubona ko yafatiye umwanya, maze yandika avuga ko yatangiye inzira ze.

Ni inzira kandi avuga ko afite zigaca amarenga y’uko umwaka wa 2023 yavugaga ubuzima bwe na Cyusa bwashyizweho akadomo, ndetse ko ubu ibyabaye byose ari inkuru yo kubara gusa.

Nyuma y’ubwo butumwa, Badrama umuyobozi wa The Mane ibarizwamo abarimo umuhanzikazi Marina yahise asimbukira ahandikirwa ubutumwa, maze ahacana ibishashi by’umuriro.

Uyu mugabo nyuma yo kunyurwa n’uburanga bw’uyu mugore yahise ashyiraho akamenyetso k’umuriro, mu busanzwe gasobanuye ko wishimye ubundi ugasiga umucyo aho wishimiye unifuza kuhatinda.

Usibye Badrama kandi hari uwitwa Munyaneza we wamaze kureba akahava yemeje ko Imana ikunda abagabo nyuma y’ibyo yari amaze kwibonera kuri uyu mugore, ndetse n’abandi benshi biganje mu butumwa 28 busigiriza.

Jeanine akunda kuzamura amarangamutima y'abagabo

Jeanine Noach yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2022 ubwo yakundanaga na Cyusa, urukundo rw’aba bombi rwaravuzwe kugeza ubwo umunsi ku munsi rwabaga rwihariye imbuga nkoranyambaga bitewe n’ibyo babaga bakoze.

Uku kubikora niko kwavuyemo gukorerwa indirimbo ari nayo yabaye imbarutso yo gutandukana kwabo, nyuma bose bikarangira bitanye ba mwana ndetse hanavugwa byinshi nyuma y’itandukana ryabo.

Jeanine yavuze ko atangiye umwaka we

Ikimero cye cyongeye kurikocora