Ibyo wamenya kuri Gen. Kabandana uyoboye ingabo z'u Rwanda muri Mozambique

Ibyo wamenya kuri Gen. Kabandana uyoboye ingabo z'u Rwanda muri Mozambique

Aug 16,2021

Guhora maso, kutajenjeka, ikinyabupfura no kugira dipolomasi, ngo ni amwe mu magambo meza wakoresha usobanura Maj. Gen. Innocent Kabandana, uyoboye ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique kurwanya ibyihebe byari bimaze imyaka itanu byarigaruriye iyi ntara.

Uyu musirikare wahoze ari umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, afatanyije na Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume ukuriye ingabo za Mozambique ziri muri Cabo Delgado, bamaze kwambura aba barwanyi bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State 90% by’ubutaka bagenzuraga mu gihe cy’iminsi itageze kuri 30.

Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi zitangiye ibikorwa byazo muri Cabo Delgado, ingabo z’u Rwanda zabohoje icyambu cya Mocimboa da Praia ahari ibirindiro bikuru by’ibyihebe mu gihe ibyarokotse byahunze.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ku itariki 08 Kanama nibwo zafashe Umujyi wa Mocimboa da Praia wari icyicaro gikuru cy’umutwe wa Al-Sunna wa Jama'a, wiyita Al Shabab, kuva mu 2015.

Maj. Gen. Innocent Kabandana ni muntu ki?

Maj. Gen. Kabandana wahoze anayobora umutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda (Rwandan Special Forces) afite impamyabumenyi ya Masters muri Business Administration yakuye muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Oklahoma Christian University).

Kabandana ni umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda winjiye mu gisirikare mu 1990 akagenda azamuka mu ntera kugeza ku rwego ariho ubu. Yagize uruhare mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994, kandi ni umwe mu barwanyi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri rusange, Kabandana azwiho kuba umuyobozi ukora neza, ukora ibintu adaciye ku ruhande, kandi nk’umuyobozi w’ingabo utajejenjeka usohoza inshingano yahawe.

Azwiho kandi ubuhanga mu kuyobora urugamba, guhugura abakozi n’uburambe mu kubungabunga amahoro ku rwego rw’amayeri n’ibikorwa. Mu bihe byashize, yanabaye ‘Defence Attache ' muri Ambasade y'u Rwanda, i Washington DC.

Mu yindi myanya yabayemo twavuga nko kuba umukozi wa Burigade ushinzwe ibibazo bya gisivili na gisirikare, umwarimu mukuru mu ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda i Gako, n’umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi mu gisirikare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Yigeze kandi kuba Umuyobozi w'Inama ishinzwe amasoko ya gisirikare: Umuyobozi wa Logistics, ku Biro bikuru bya RDF; Umuyobozi w'ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda n'umuyobozi wa ‘Rwanda Peace Academy’

Ubwo bari imbere y’abanyamakuru ku itariki 09 Kanama nyuma yo gufata Mocimboa da Praia, Gen. Chume uyoboye ingabo za Mozambique zifatanya na RDF muri Cabo Delgado yagize ati “Tumaze hafi ukwezi dukorana n'ingabo z'u Rwanda kandi turabona iterambere,”

Yakomeje agira ati “ U Rwanda rufite abasirikare b’abanyamurava kimwe na Mozambique ifite abasirikare b’abanyamurava kandi ibikorwa byacu birivugira kurusha amagambo,”

Src: Bwiza