Ibyihariye ku modoka Armored Range Rover Sentinel igendwamo na Perezida Kagame - AMAFOTO + VIDEO

Ibyihariye ku modoka Armored Range Rover Sentinel igendwamo na Perezida Kagame - AMAFOTO + VIDEO

Aug 19,2021

Armored Range Rover Sentinel Ni imodoka yakorewe abanyacyubahiro ndetse n'undi muntu wese ukeneye umutekano wo mu rwego rwo hejuru. Ni imwe mu modoka umukuru w'igihugu cy'u Rwanda agendamo.

 

. Imodoka itwara Perezida Kagame

Armored Range Rover Sentinel  ya Perezida Paul Kagame

 

Ni imodoka idatoborwa n'amasasu kandi ikaba ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wo hejuru kabone n'ubwo amapine yayo yaba yarashwe.

Ibirahuri byayo ntibitoborwa n'amasasu

Uruganda rwa Rnage Rover ruvuga ko iyi modoka ishobora kugenda ibirometero 50 byose ku muvuduko wa Km80/h igihe amapine yayo yarashwe(atarimo imyuka).

Iyi modoka kandi ngo ifite uburinzi bukomeye bwo kwirinda ibisasu bitegwa imodoka bizwi nka mines zaba izitegwa ku aho amapine anyura cyangwa se izishobora guturikira imbere yayo.

Igihe inzugi zayo zitagasha gukoreshwa hari idirishya abayirimo bashobora gucamo nta kibazo bahuye na cyo.

Ifite kandi ahantu ho gusohokera mu gihe bibaye ngombwa(Escape door) hashobora gukoreshwa mu gihe imiryango yayo yaba idashobora gukora bitewe no kugabwaho ibitero cyangwa impanuka ikomeye cyane. Iri dirishya riba mu gice cy'inyuma cy'iyi modoka.

Umuvuduko, gukata no gufata feri ni ibintu byitaweho cyane ku buryo ishobora guhagara ku ntera nto cyane kabone n'ubwo iba igendera ku muvuduko wo hejuru, kunyura ahantu hari inkomyi cyangwa ibyabuza imodoka kugenda, guca mu binogo no mu muhanda mubi, ahantu hahanamye, ahanyerera cyangwa mu mazi cyangwa ahabaye imyuzure ibi byose mu rwego rwo kurokora ubuzima bw'abayirimo mu gihe yaba igabweho igitero.

Amapine yayo ashobora kugenda n'iyo yaba nta myuka irimo kandi imodoka igakomeza kugendera ku muvuduko wo hejuru

Uretse ibijyanye n'umutekano, imbere muri iyi modoka hakozwe mu buryo butuma isa isa n'ingoro ifite ubwiza butangaje aho intebe zikozwe mu ruhu rwiza cyane, ibyuma bya aluminium n'indi mitako y'agaciro gakomeye.

Imbere muri iyi modoka hakozwe neza cyane nk'ahagomba kugenda abanyacyubahiro koko

Ifite kandi ahantu ho gukonjesha ibinyobwa, ecran nini zo kureberaho amakuru n'ibindi bikenerwa n'abanyacyubahiro mu rugendo no mu kazi kabo.

REBA UBUSHOBOZI BW'IYI MODOKA MURI VIDEO

 

IZINDI NKURU WASOMA

Abakuru b'ibihugu 5 bakize kurusha abandi muri Afurika n'ingano y'umutungo wabo

 

Perezida Kagame ku rutonde rw'abakuru b’ibihugu 10 bafite uburinzi buhambaye muri Afurika - AMAFOTO

 

Mozambique: Ingabo z' Rwanda n'iza Mozambique zakomwe mu nkokora n'ibyihebe byahinduye amayeri