Miss Pamella yakoze agashya i Burundi, The Ben aribwa - AMAFOTO

Miss Pamella yakoze agashya i Burundi, The Ben aribwa - AMAFOTO

Oct 01,2023

Igitaramo cya mbere The Ben yakoreye i Bujumbura cyari icyo gusabana n’abakunzi be mbere yo gutaramira muri uyu mujyi ku wa 1 Ukwakira, Dr Claude na Uwicyeza Pamella batunguranye ku rubyiniro.

Ni igitaramo cyari gihenze ndetse cyitabiriwe nkuko byari byitezwe, bimwe mu byatunguranye ni ubwitabire bw’abantu bakomeye mu myidagaduro yaba i Burundi ndetse no mu Rwanda.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo harimo Dr Claude wasusurukije abari bakoraniye ahitwa Eden Garden ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika mu ndirimbo ze nka Baramujyanye, Igikara n’izindi.

Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben yazamuwe ku rubyiniro ku busabe bw’abafana. Ubwo yari ageze ku rubyiniro Uwicyeza yasuhuje abari bakoraniye muri iki gitaramo abifuriza kuryoherwa ndetse abibutsa ko hari igitaramo rusange giteganyijwe ku wa 1 Ukwakira 2023, abasaba kukitabira ku bwinshi.

Ni igitaramo kandi cyitabiriwe n’abarimo DJ Brianne, Junior Giti, DJ Rugamba, Uncle Austin, Big Fizzo, Sat B, Babo, n’abandi benshi bari banarimo itangazamakuru ry’imyidagaduro yaba mu Rwanda n’i Burundi.

The Ben waje gutumirwa ku rubyiniro, yasuhuje abakunzi be abasaba kuzitabira igitaramo cye, icyakora agenda abaririmbira nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.

Nyuma ya The Ben, hakurikuyeho Big Fizzo ari na we wasoje iki gitaramo cy’ubusabane hagati y’abakunzi b’umuziki n’aba bahanzi.

Nubwo igitaramo cyagenze neza, cyarogowe n’iyibwa rya telefone y’uyu muhanzi. Ubwo The Ben yahagurukaga aherekeje Uwicyeza ku rubyiniro telefone ye yaje kuburirwa irengero birangira yibiwe mu gitaramo. Ntabwo irengero ryayo ryamenyekanye.

Iki gitaramo byitezwe ko kigomba kwitabirwa n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki nkuko amatike akomeje kugurwa ku bwinshi, cyimuriwe mu kigo cya gisirikare mu rwego rwo kugikorera ahisanzuye kandi hacungiwe umutekano.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023 byitezwe ko The Ben akora igitaramo gikomeye aza guhuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi b’i Kigali, Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond na Lino G uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.

Itike yo kwinjira ni ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu ni ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5 Fbu.