Byari agahinda gakomeye: Uko byari byifashe ku ba-Rayon nyuma yo gusezererwa na Al Hilal Benghazi - AMAFOTO

Byari agahinda gakomeye: Uko byari byifashe ku ba-Rayon nyuma yo gusezererwa na Al Hilal Benghazi - AMAFOTO

  • Rayon Sports yaserewe na Al Hilal Benghazi kuri Penaliti

  • Agahinda k'abafana ba Rayon Sports nyuma yo gusezererwa

Oct 01,2023

kipe ya Rayon Sports yananiwe gukora amateka itsindwa na Al Hilal Benghazi kuri penaliti ibyo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup biba bishyizweho akadomo.

Ku munsi w'ejo byari agahinda muri Kigali Pelé Stadium aho ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda ya Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal Benghazi yo muri Libya. 

Sitade yari yakubise yuzuye abafana ba Murera biteguye ko ikipe yabo igiye gukora amateka igatsinda cyangwa ikanganya 0-0 ubundi ikerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup nk'uko yari yabikoze muri 2017.

Muri uyu mukino wo kwishyura ibyari byitezwe ntabwo aribyo byabaye kubera ko ku munota wa 1 gusa Ezzeddin Elmarmi wa Al Hilal Benghazi yari yafunguye amazamu,kuwa 39 Joakim Ojera yaje gutsinda icyo kwishyura ariko icya 2 kirabura bituma umukino urangira ari 1-1 maze hitabazwa penariti.

Muri Penariti Al Hilal Benghazi yinjije 4 zayo zose naho Rayon Sports yinjiza 2 gusa ibyayo biba birarangiye agahinda kaba agahinda.

 

Umunyezamu wa Rayon Sports yajyaga mu cyerekezo cy'umupira buri gihe ariko ntawushyikire ngo awukuremo

 

Umunyezamu wa Al Hilal Benghazi asa n'uwishongora kuri Masta warase Penaliti ya mbere

 

Abafana bari batangiye kubona ko bitari buborohere

Umufana wa Rayon Sports afashe mu mugongo mugenzi we wa Rayon Sports nyuma y'intsinzwi

Abafana bari bamanjiriwe

Perezida wa Rayon Sports yitangiriye itama ubwo yabonaga ko ikipe ye byanze

Umunyezamu wa Rayon Sports mu gahinda nyuma yo gusezererwa

Abakinnyi ba Rayon Sports ntibabyumvaga

Photo: Inyarwanda