Abakosoye ibizamini bya Leta bategereje ko bahembwa amaso yaheze mu kirere

Abakosoye ibizamini bya Leta bategereje ko bahembwa amaso yaheze mu kirere

Oct 06,2023

Hakomeje gusakara amakuru ahamya ko abarimu bifashishijwe mu gikorwa ngarukamwaka cyo gukosora ibizamini bya Leta 2023, haba ku banyeshuri basoza amashuri abanza (P6), abasoza icyiciro rusange (O' Level) n'abasoza amashuri y'isumbuye (A2); bategereje ko bahabwa amafaranga bakoreye muri icyo gikorwa baraheba mu gihe abo bakosoye bo ubu bamaze ibyumweru bibiri baragiye ku ishuri.

Bamwe mu barimu babashije kuganiriza Kigali Today dukesha aya makuru, bavuga ko iyo basozaga imirimo yo gukosora abanyeshuri bahitaga bahabwa amafaranga bakoreye mu gihe cyiri hagati y’ibyumweru 3 n’ukwezi kumwe ibizamini birangiye. Ariko ubu ngo amezi agiye kuba abiri bagitegereje kandi bataganabwirwa icyabiteye cg se ngo bahabwe amakuru ku gihe bizakorerwa.

Umwe muri bo yagize ati “Jyewe nayobewe aho nzabariza ikibazo cyanjye kuko ngihuriyeho n’abandi benshi bakosoye mu bizamini bisoza ikiciro rusange, cy’amashuri yisumbuye kuko abakosoye amashuri abanza bo babamaze guhabwa ayo mafaranga”.

Uyu mwarimu avuga ko bitewe n’impapuro umwarimu yakosoye umwe yashoboraga guhembwa amafaranga asaga ibihumbi 140 ndetse hari n’abageza mu bihumbi 180.
Aba barezi bavuga ko iyo ayo mafaranga yabaga ataraboneka NESA yajyanaga urutonde rwabo muri Mwarimu Sacco bakaba bajya muri iyi banki bakabaha amafaranga bagendeye kuri rwa rutonde rwabo noneho amafaranga yaza Banki ikiyishyura ariko bo bikemuriye ikibazo.

Undi mwarimu avuga ko kutishyurirwa ku gihe byabateye kugira imibereho mibi kuko gukosora ibizamini bibatwara ibintu byinshi birimo n’amatike yabo. Ati “Nawe reba ukuntu ibiciro ku isoko byahenze utekereze uburyo amashuri yatangiye bataraduhemba? Ikibabaje ni uko tubaza n’igihe bazaduhembera ntihagire udusubiza bakicecekera ntitumenye iherezo ryabyo”.

Mu gushaka kumenya icyateye iki kibazo, twegereye Dr Bernard Bahati, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini NESA maze atubwira ko kugeza ubu hari bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bamaze guhabwa amafranga yabo ariko hakaba n’abandi batarayabona bakabasaba kwihangana kuko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke, bityo bakaba bashonje bahishiwe.

Amakuru avuga ko Ikibazo cyo gutinda guhembwa kw’abarimu byaba biterwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi idatanga ayo mafaranga nyamara ibisabwa byose byarakozwe.

Sam Ruburika umukozi wa minisiteri y’imari n’igenamigambi (Communication Specialist) yavuze ko icyo kibazo nta makuru agifiteho, cyakora adusaba kwihangana akadushakira amakuru mpamo maze kuva ubwo ntiyongera kwitaba telefoni ye igendanwa n’ubutumwa twamandikiye ntiyigeze abusubiza.

Abarimu bose hamwe bakosoye ibizamini ni 14800 naho ayo bagomba kwishyurwa akaba miliyari 4 z’amafaranga y’urwanda.