Ku manywa y'ihangu mu muhanda imodoka igenda, Hadutse ubujuru buri gukorwa n'abana bato

Ku manywa y'ihangu mu muhanda imodoka igenda, Hadutse ubujuru buri gukorwa n'abana bato

Oct 11,2023

Mu gihe isi yose muri rusange n'u Rwanda by'umwihariko, Leta ihangayikishijwe n'ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko ndetse n'ikibazo cy'abana bo ku mihanda, hakomeje guhererekanywa amashusho agaragaza abana bakiri bato bakora ubujura ku modoka zitwara ibintu mu gihe ziri mu mihanda zigenda, batitaye kuba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abantu bakomeje kwibaza byinshi bitandikanye, bigaragaza ko batangariye bikomeye imyitwarire y'aba bana ubonako bari mu kigero cy'imyaka hagati ya 14 na 17, aho burira imodoka irimo igenda hanyuma bakagenda basahuramo ibyo iyo modoka itwaye bakabyirukankana.

Ibi babikora batitaye kuba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko uko bigaragara mu mashusho ari guhererekanywa hirya no hino, birashoboka ko muri ubu bujura bahuriramo n'ibibazo byinshi birimo no kuba bahanuka ku modoka kuko byose babikora irimo igenda kandi umushoferi ntamenye ibiri kujya mbere.

Bamwe mu babonye aya mashusho bari kubihuza n'ikibazo cy'imibereho ihenze muri iyi minsi, aho hirya no hino ku masoko usanga ibiciro by'ibicuruzwa byarazamutse ku rwego ruhanitse, kandi na bwo ikibazo cy'ubushomeri kikaba kirushaho kuba ingutu, bityo ugasanga kubona ibihaza umuryango bitoroshye, bigatuma bamwe mu bawugize bashobora kwishora muri bene ibyo bikorwa bigayitse.