Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zitwaje ibifaro bikomeye bitari bizwi ko rutunze - AMAFOTO

Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zitwaje ibifaro bikomeye bitari bizwi ko rutunze - AMAFOTO

Aug 24,2021

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado zitwaje ibikoresho bitandukanye bizifasha muri aka kazi harimo imodoka z’intambara z’umutamenwa harimo izo mu bwoko bwa Isotrex Phantom II zatunguye benshi kuko bitari bizwi ko u Rwanda ruzitunze nk’uko bitangazwa na Africanmilitaryblog.

 

. Ibifaro ingabo z'u Rwanda zirimo gukoresha muri Mozambique byatunguye benshi

. Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique zikomeje gukubita incuro inyeshyamba

 

Iki kinyamakuru gikunze gukora inkuru zijyanye n’igisirikare, kivuga ko iyo hataba amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, u Rwanda rutari ruzwiho kuba rutunze ubu bwoko bw’imodoka z’intambara z’imitamenwa zo mu bwoko bwa Isotrex Phantom II APC.

Izi modoka z’ibara ry’ubururu zagaragaye zikoreshwa mu kugaba ibitero ku nyeshyamba mu gace ka Awase.

Ikindi gihugu cyo muri Afurika kizwiho gukoresha izi modoka zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ni Nigeria cyaguze izi modoka ku bwinshi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Muri Mata, nibwo amakuru yatanzwe na minisiteri y’ingabo ya Nigeria asobanura ko Igisirikare cy’iki gihugu cyari cyaratumije ibimodoka 10 by’intambara bizwi nka Tanks byo mu bwoko bwa T-90 bikorerwa mu Burusiya, ikabisubika igatumiza Isotrex Phantom II APC zizwiho ubushobozi bwo kurwanira mu butayu zatangiye gukoreshwa muri Operation Tura Tukaibango” muri Mutarama.

Igisirikare cy’u Rwanda kiri muri Mozambique kandi kitwaje ibifaru bikorerwa muri Ukraine byo mu bwoko bwa BAU-23x2 biriho n’imbunda zihanura indege.

Bivugwa ko u Rwanda rwatumije muri Afurika y’Epfo ibifaru byo muri ubu bwoko 35 by’intambara yo ku butaka mu 2007, aho 15 ari ibyo mu bwoko bwa Ratel 90’s ibindi bikaba ibyo mu bwoko bwa Ratel 60’s.

Ku bijyanye na BAU-23X2 RCWS, zakozwe na Kharkiv Morozov Machine Building Design Bureau (KMDB).

Imbunda zayo z’ingenzi ni 23-mm automatic guns 2A7M irasa amasasu 850 mu munota kandi ikarasa mu ntera y’ibirometero 2. Iriho kandi machine gun yo mu bwoko bwa KT-7.62 (PKT) irasa amasasu 2000 mu munota.