Ikibuno ku gitsinagore kiza ku isonga mu bikurura abagabo cyane
Mu buzima bwacu bwa buri munsi no mu mibereho ya muntu, biragorana cyane ko umuntu umwe yahuza n'undi ijana ku ijana mu bijyanye n'ibyuyumvo ndetse n'amarangamutima abaranga. Nyamara nubwo bimeze bityo, biranashoboka cyane ko usanga abantu benshi bashobora guhuriza ku kintu kimwe, ndetse ugasanga bagifashe ko ariko kuri kuri cyo.
Iyo twinjiye mu buzima bw'urukundo no gukundana, usanga buri wese ashimangira ko nta muntu mubi ubaho, cyane ko babikwemeza bavugako nta kigore kizabura ikigabo cyacyo, cyangwa se nta kigabo kizabura ikigore cyacyo.
Nubwo rero usanga impaka zabaye nyinshi rimwe na rimwe zikanabura gica, turebye ku gitsinagore, hari impamvu zifatika zituma umugabo/umusore abenguka umugore/umukobwa hadashingiwe ku mico imugaragaraho. Ni yo mpamvu muri aka kanya twabahitiyemo kubasangiza ibice bitatu by'ingenzi bigize umubiri w'umugore/umukobwa byifitemo ubushobozi ku rwego rwo hejuru [urwego rusumba izindi] mu gukurura [kuzamura] amarangamutima y'igitsinagabo ndetse bikanafatwa ko byaba ari na cyo gipimo cy'ubwiza bw'umugore/umukobwa.
Duhereye ku cya nyuma tugana ku vya mbere:
3. Amaguru
Imiterere y'amaguru y'umugore/umukobwa, ikururra igitsinagabo cyane kuko binazwi ko umugore/umukobwa aba agomba kugira amaguru atandukanye n'ay'igitsinagabo. Umugore/umukobwa aba agomba kugira amaguru meza, yoroshye, atoshye amwe bita ibitesi kandi afite amaribori nk'akarangabwiza ku mugore/umukobwa.
Abagore/abakobwa basobanukiwe ibanga ry'amaguru yabo ku bagabo/abasore, uzasanga ari bo akenshi biyambika utwambaro tugufi kugirango abagabo nibababona babakunde.
2. Isura
Isura y'umugore/umukobwa ni imari ikomeye cyane, kuko mbere ne mbere kugirango umugabo/umusore akunde, bimusaba kuba yamaze kukureba, iyo akurebye akabona isura yawe irakeye, irorohereye [iratoshye] kandi ikaba isa neza, uba wamaze kumutsinda icy'umutwe.
Kubera abagore/abakobwa benshi basobanukiwe ibanga ry'isura yabo ku gitsinagabo, uzasanga bakoresha uburyo bwose bubashobokeye kugirango barebe ko isura yabo yagaragara neza. Uzasanga abagore/abakobwa batitwaza indorerwamo mu masakoshi yabo ari mbarwa.
Ikindi kibaho ni uko uzasanga umugore/umukobwa ashakisha amavuta ashobora gutuma uruhu rwe [isura] rugaragara mu buryo yifuza. Nujya no ku mbuga nkoranyambaga, ukitegereza amafoto y'abagore/abakobwa, uzasanga barayakoreye ubunononsozi buhambaye ku buryo ushobora kureba ifoto ye ukabona ari mwiza cyane birenze ariko mwahura amaso ku maso ukabona ibihabanye.
1. Ikibuno
Ikibuno ni kimwe mu bice byingenzi bigize umubiri w'umugore/umukobwa, kuko kiza ku isonga mu gukurura igitsinagabo cyane. Aha uzasanga umugore/umukobwa wese utambutse ahari abagabo/abasore, abarangaza kuko bose bahita bahindukira amaso yabo bakayahanga ku kibuno. Mu by'ukuri iki gice bamwe bahamya ko kiri mu bice bituma umugore/umukobwa yambara akaberwa cyane cyane iyo yambaye imyenda imwegereye igaragaza imiterere nyayo yumubiri. Uzasanga abenshi mu bagore/abakobwa batanyurwa n'ingano y'ibibuno byabo kuko bamaze kumenya ibanga ryabyo, ugasanga bagannye amasoko, bakemera bakambara ibibuno by'ibigurano ngo bakunde bagere ku ntego yabo.