Uwibye akayabo muri banki y'U Burundi yafatiwe mu Rwanda, akora agashya, kumusubiza iwabo birahagarara

Uwibye akayabo muri banki y'U Burundi yafatiwe mu Rwanda, akora agashya, kumusubiza iwabo birahagarara

Oct 21,2023

Bukeyeneza Jolis, umurundi w’imyaka 30 y'amavuko, yafatiwe mu Rwanda agerageza kwiahura, nyuma yo kwiba amafaranga arenga Miliyini 29 FBU muri Banki y'ubucuruzi iri i Bujumbura mu gihugu cy'Uburundi agatorokera mu Rwanda.

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha mu Rwanda, rwavuze ko rwatabaye Bukeyeneza Bolis, ubwo yageragezaga kwiyahura. Ibi byabaye ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamushyikirizaga inzego z’umutekano z’i Burundi.

Ubwo RIB  yari igiye  kumumushyikiriza Polisi y’u Burundi,  ku mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera, uyu musore wari ukiri mu modoka ya RIB yahise yikomeretsa akoresheje amapingu.

 Yabikoze mu gihe ku rundi ruhande abayobozi b’inzego z’umutekano ku mpande zombi bari bari gushyira umukono ku nyandiko y’uko bamuhererekanyije.

Ubwo amasezerano ku mpande zombi yari amaze gusinywa, abakozi ba RIB bafunguye imodoka ngo ashyikirizwe Polisi y’u Burundi basanga yikomerekeje ava amaraso ku kaboko, bahita bafata icyemezo cyo guhagarika icyo gikorwa ahubwo bamwihutana kwa muganga.

 Uyu musore yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyamata  kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye RBA ko  igikorwa cyo kumushyikiriza Polisi y’Uburundi cyasubitswe kubera ko yikomerekeje. Ati “Twaje tugeze  ku mupaka w’Uburundi,amaze kubona ko asubijwe iwabo ndetse  bishingiye no kubyaha we avuga ko yakoze,amadeni yari afite n’amafaranga yari yaranyereje,yagerageje kwikomeretsa. Ikihutirwaga ni uko yagombaga kujyanwa kwa muganga.”Dr Murangira yavuze ko nakira ibikomere azasubizwa mu Burundi, Anongeraho ko u Rwanda rutazemera kuba inzira cyangwa ubwihisho bw’abakoze ibyaha. Ati “URwanda ntabwo ruzacumbikira uwo ari we wese mu bihugu by’abaturanyi. Ntabwo u Rwanda ruzakoreshwa nk’inzira cyangwa se rube ubwihisho bw’abakora ibyaha.”

Umuyobozi wungirije w’Ibiro Bikuru bya INTERPOL i Bujumbura, Col. Pol. Minani Frederick yashimye imikoranire y’ibihugu byombi by’umwihariko inzego z’umutekano. Ati “Nkuko mubizi  dusanzwe dufitanye duhanahana amakuru ku bijyanye no nkurwanya ibyaha ndengamipaka,nicyo gituma turi aha, twahanye amakuru agifatwa, kandi yari asanzwe ashakishwa.”

Uyu musore akimara kwiba iyo banki yakoragamo yahise atorokera mu Rwanda ariko ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) yatawe muri yombi ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gihe icyaha yagikoze muri Kamena 2023.