Miss Pamella uri mu rukundo na The Ben yahishuye icyatumye avuga ko atazashaka umugabo ahubwo azabyara abana

Miss Pamella uri mu rukundo na The Ben yahishuye icyatumye avuga ko atazashaka umugabo ahubwo azabyara abana

Aug 24,2021

Miss Uwicyeza Pamella yavuze byinshi byibazwaga ku kiganiro giherutse gusohoka avuga ku kuba ngo ‘atazashaka umugabo ahubwo ko azashaka umugabo uzamubyarira abana gusa ariko ngo batabana mu nzu’.

 

. Miss Pamella Uwicyeza yavuze ko kuvuga ko atazashaka yabitewe n'ubwana

. Miss Pamella usigaye ukundana na The Ben yahishuye byinshi ku kiganiro cye

 

Ni ikiganiro Miss Uwicyeza Pamella yatanze mu mwaka wa 2019 ubwo yari ari kwiyamamaza mu irushanwa ry'ubwiza, ndetse anasobanurira abanyarwanda amarushanwa yari agiyemo hanze y’u Rwanda kugira ngo bazamushyigikire bamutore, kuko ariyo nkunga ikomeye yari akeneye.

 

Muri icyo gihe yari ari gukora ibiganiro n’itangazamakuru, hari kimwe mu biganiro byakozwe atishimiye bitewe n’uko umunyamakuru wari wakimukoresheje, atabashije gushyiramo ibintu byose yavuze, ahubwo ashyiraho ibice, muri uwo mwaka wa 2019 maze amusaba kugisiba.

 

Icyo kiganiro koko cyarasibwe ndetse nticyongera kugaragara none ubu kikaba cyaragarutse ku yindi shene ya Youtube nk’aho ari gishyashya, kuko kimaze hafi ibyumweru bibiri kuri iyo shene, kandi Miss Pamella amaze imyaka ibiri yaragikoze.

 

Ubwo Miss Pamella yabazwaga iby'iki kiganiro yatangaje ko yagikoze akiri umwana ndetse uko bagikoranye hari byinshi yakuyemo maze agasigaza biriya byo kudashaka gusa yemeza ko icyo gihe ari ko yabyumvaga.

Yagize ati: “Ntabwo njya nkunda gukurikirana ibyo banyanditseho, gusa njyewe nagiye muri Miss Rwanda nkiva muri segonderi kuko 2018 nibwo narangije kwiga njya muri Miss Rwanda 2019. Rero ibyo navuga icyo gihe bitandukanye n’iby’ubu, cyane ko aba aribwo nari nkiva no mu ishuri”.

 

Pamella yakomeje asobanura iyi ngingo agira ati: “N’uwabikoze nawe yakoze amakosa. Urabona hari ukuntu umuntu akora nk’ikiganiro, noneho wowe ntiwumve icyo ashatse kuvuga ahubwo wowe ukumva ibyo ushaka kumva igihe uzashyira ku isoko kikagurwa. Njyewe biriya ntabwo ariko nabivuze, twaranabivuganye naranamubwiye ayisibe kubera ko byageze kure. Umuntu wakoze kiriya kiganiro bwa mbere kera we yaragiye ashyiramo ibyo ashatse bimwe arabikata urumva nina byo yongeye kugarura muri iki kiganiro

Ubundi we yari yambajije ngo ufite gahunda yo gushaka igihe iki n’iki ndamubwira, rero njyewe namusubije nk’uri kumubwira nyine ko atari ibintu ndikureba aka kanya, cyane ko aribwo nari nsoje amashuri twari tukiri abana. Mubwira ko atari ibintu navuga ngo mba nicaye ndikuvuga ngo nzashaka ryari ntabwo ari ibintu biza imbere, ariko we abishyira mu buryo ashatse bimwe abikura mu kiganiro kugira ngo yicururize agenda afatanya ibintu.

Kiriya kiganiro rero kimaze imyaka ibiri nta n’ubwo ari ikiganiro cyo muri miss Rwanda ni ikiganiro twakoze cyo muri ‘Zuri Africa Queen’  Icyo gihe rero nabaga nagiye muri ibyo biganiro kugira ngo mbwire abanyarwanda uko banshigikira mu irushanwa rya Zuri Africa Queen. Rero iryo rushanwa ryari irya nyuma ya Miss Rwanda ariko hari mu mwaka wa 2019.

Uriya muntu wakoze kiriya kiganiro kuri shene ya youtube byo narabibonye ndamubwira nti “ese koko ibi nibyo twavuganye?” musaba kuyisiba kuko byabaye ibintu birebire kubera ukuntu ibyo nari navuze yari yabikuyemo, rero arayisiba niba yarongeye akayisubizamo rero ejobundi akaba aribwo bayibona sinarimbizi.

Njyewe nagiye muri Miss Rwanda nkiva muri segonderi. Yego narangije kwiga muri 2018, rero 2019 njya muri Miss Rwanda nyuma yaho nibwo nakoze kiriya kiganiro ahanini cyavugaga kuri ririya rushanwa nari nitabiriye.

Gusa icyantunguye ni ukubona ibijyanye n’irushanwa byose yabisibye ahubwo akagenda ahuzahuza uduce dutandukanye tw’ikiganiro twagiranye. Ikindi urumva umwana uba ukiva muri segonderi kumubaza ngo uzashaka ryari, nibyo rero uriya yambajije, ngo ufite gahunda yo gushaka ryari, ngo ufite umukunzi, rwose izo gahunda sinazitekerezaga icyo gihe.

Ibyo bintu byose nari ndi umwana nta gahunda na nkeya nari mfite, arambwira ngo tubwire ubiteganya ryari, izo gahunda se uziteganya ryari basi niba nta na gahunda. Ndamubwira rero ntabwo mbiteganya  ntabwo biri mu bintu byanjye nta n’ubwo njya mbyibuka ndacyari muto, ndashaka kwiteza imbere. Rero ibyo sibyo wambaza , ndanabyibuka yampaye ingero nyinshi nanjye bisaba ko nitangaho urugero kuri biriya navuze bigendanye no gushaka rero nibyo yagiye akatamo ashyiramo ikiganiro cye bitewe n’uko abyumva ariko intego kwari ukwigisha bamwe."

 

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n’ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye, uko iminsi yagendaga yicuma, amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

 

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

 

Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

 

The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa, bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.

 

Nyuma y’iki gihe, bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.