Amavubi U15 akomeje kunyuzwamo umweyo. Umwana waherukaga mu Budage yirukanwe - IMPAMVU

Amavubi U15 akomeje kunyuzwamo umweyo. Umwana waherukaga mu Budage yirukanwe - IMPAMVU

  • Umwana waherukaga mu Budage yirukanwe kubera kubeshya imyaka

  • Abana babeshye imyaka bakomeje kwirukanwa mu mavubi U15

Nov 01,2023

Umwe mu bana bitabiriye Bayern Youth Cup yahuje abatarengeje imyaka 17 mu Budage, ari mu bakinnyi basezerewe mu Amavubi U15 kubera kubeshya imyaka aho byagaragaye ko afite imyirondoro itatu itandukanye.

Abakinnyi batatu bari mu Ikipe y’Ishuri rya Bayern Munich, Ishami ry’u Rwanda mu Budage mu Gikombe cya ‘FC Bayern Youth Cup’ cy’amashuri ya ruhago y’iyi kipe ku Isi bari mu ikipe y’Amavubi yitegura CECAFA U15 n’Umunyezamu Mutangwa Cedrick; Myugariro uca ibumoso Ishimwe Elie na rutahizamu Hategekimana Abdouladhim.

Ntabwo haramenyekana umwana wasezerewe gusa ari muri aba batatu nkuko kiriya kinyamakuru cyabitangaje.

Amakuru dukesha IGIHE kandi avuga ko Ntarengwa Aimable wari Team Manager w’Amavubi U15 yitegura CECAFA, yahagaritswe kuri izi nshingano kubera ikibazo cy’abana babeshye imyaka.

Irushanwa rya CECAFA, u Rwanda rwitegura gukina ryaherukaga kuba mu 2019 i Asmara muri Eritrea. Icyo gihe ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Iry’uyu mwaka rizabera kuri FUFA Technical Centre i Njeru. Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo 2023.