Imana ibakire mu bayo - I Karongi, ikamyo yakoze impanuka ikomeye, 2 bahita bitaba Imana

Imana ibakire mu bayo - I Karongi, ikamyo yakoze impanuka ikomeye, 2 bahita bitaba Imana

Nov 04,2023

Kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Nyarugenge Umurenge wa Rubengera habereye impanuka ikomeye aho imodoka ya Fuso yavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza i Karongi yarenze umuhanda igonga inzu ebyiri z’ubucuruzi, abantu babiri mu bari bayirimo barapfa.

Mu bari bari muri iyi modoka harimo nyirayo witwa Mvuyekure Innocent uri mukigero cy’imyaka 55 wapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro bya Kibuye na taniboyi wayo Muhayimana Thomas w’imyaka 28 wahise witaba Imana impanuka ikiba.

Dusabimana wari utwaye iyi kamyo nta kibazo yagize, gusa mu bakomeretse harimo n’umwana witwa Masengesho Claudine wari muri imwe muri butiki ebyiri yagonze.

Masengesho Claudine yakomeretse ku mutwe byoroheje, akaba yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizerimana Karekezi Bonaventure, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka. Ati "Turihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka, tunashishikariza abayobozi b’ibinyabiziga ko bakwiye kwirinda icyo ariko cyose gishobora guteza impanuka, harimo no gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga".

Ikamyo yakoze impanuka yaritwaye ibicuruzwa bitandukanye amasaka, ibigori, ibishyimbo, kawunga, umuceri, amasabure, ifarini.