KNC yatangaje ko aseshe Gasogi United nyuma yo gutsindwa na As Kigali

KNC yatangaje ko aseshe Gasogi United nyuma yo gutsindwa na As Kigali

  • KNC yahagaritse Gasogi United kubera kutishimira imisifurire

Jan 28,2024

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko guhera uyu munsi aseshe iyi kipe kubera ko atakwihanganira "umwanda uri muri ruhago."

Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona, KNC yikomye abasifuzi abashinja kumwiba bikomeye byatumye ahitamo gusesa iyi kipe.

Perezida KNC yatangaje ko asheshe ikipe ya Gasogi United guhera none kubera umwanda uri mu mupira w’amaguru kugera no mu bakiri bato arera.

Yagize ati: “Gasogi ndayisheshe guhera uno munsi, twihanganiye arbitrage inshuro nyinshi ariko ibi ntabwo byaduteza imbere, Iyi message mvuye no kuyiha Staff, ntabwo nakwisubira nta nubwo nicuza, ubu nta muntu nagira inama yo gushora mu mupira wo mu Rwanda”

Yavuze ko abamufitiye amafaranga barayagumana, abandi agiye kwicara akareba ibisabwa.

Uyu yavuze ko ntacyakorwa ngo agaruke mu mupira w’amaguru kuko yafashe umwanzuro.

Ibi niba ari ukuri, APR F irakomeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.