The Ben abwiye amagambo akomeye umugore we, Uwicyeza Pamella wizihiza isabukuru ya mbere nyuma yo kurushinga

The Ben abwiye amagambo akomeye umugore we, Uwicyeza Pamella wizihiza isabukuru ya mbere nyuma yo kurushinga

  • The Ben yateye imitoma umugore we Miss Pamella

  • The Ben yerekeje muri Amerika muri Rwanda Day

Jan 31,2024

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga The Ben yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella yanamaze guha akabyiniriro ka ‘Mado’.

Iyi n’isabukuru ya Pamella ya mbere kuva yabana n’umuhanzi The Ben nk’umugore n’umugabo nyuma yo gukora ubukwe mu mpera za Ukuboza 2023.

Ati “Isabukuru nziza shingiro ry’ubuzima bwanjye, wowe utuma umunsi urabagirana kubw’urukundo no kumwenyura, unsunikira kuba umuntu mwiza. Dore undi mwaka wo guseka gusangira, kumenya ibishya , ibihe byiza kandi cyane cyane kumvira ijwi ry’Imana."

Yakomeje agira ati " Ndifuza ko umunsi wawe wakubera mwiza nk’uko ukora uwanjye, ubimenye none ko unsunikira kugera ku ntambwe nshya buri munsi. Urakoze kubw’urukundo rwawe rutazigama. Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n’ibindi, ndagukunda Mado!”

Soma n'iyi >> Umutoma w'umunsi: Miss Pamella yateye umutoma ukomeye The Ben bamaze gusezerana mu mategeko

Aya magambo The Ben ayabwiye umugore nyuma y’uko mu minsi ishize we yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye ‘Rwanda Day’ itegerejwe kubera i Washington DC.

Soma n'iyi >> Udushya 10 Twagaragaye mu gusaba no gukwa Miss Uwicyeza Pamella