Umupasiteri yonse ibere ry'umwe mu bayoboke b'itorero rye mu ruhame bituma benshi bacika ururondogoro

Umupasiteri yonse ibere ry'umwe mu bayoboke b'itorero rye mu ruhame bituma benshi bacika ururondogoro

  • Pasteri yonse ibere ry'umugore avuga ko arimo kumuvura Kanseri

  • Abantu bakomeje kwibasira pasiteri wonse ibere ry'umugore mu ruhame

Apr 17,2024

Amashuhso yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo w’umupasiteri yonka ibere ry’umugore mu ruhame akikijwe n’abayoboke be, avuga ko ari kumuvura kanseri iri mu ibere rye.

Umuvugabutumwa ukomoka muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo yatunguye benshi ubwo yavugaga ko avura umugore urwaye kanseri y’ibere binyuze mu kuryonka, asa n'umuhobera atangira konka ibere rye ashungerewe n'abakirisitu ayobora.

Ni igikorwa cyatunguye benshi basenga Imana, bamwe bamutuka bamuvuma ko yasuzuguje izina rya Nyagasani, abandi bavuga ko ari umutekamutwe, abandi batebya bavuga ko yayoboka itsinda rikina filime z’urukuzasoni rikorera ku rubuga Olyfans, n’ibindi byinshi atukwa.

Abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo bavuga ko uyu muvugabutumwa ukomoka muri Kongo ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe kuko ibyo yakoze bitapfa gukorwa n’umuntu muzima.

Ubwo yonkaga ibere ry’uyu mugore abayoboke bamuzengurutse bamwe batangira kumufata amashusho bamwe biyamira, abandi bumirwa kubera icyo gikorwa giteye isoni, abandi babura aho bakwirwa.

Nubwo byiswe kumurambikaho ibiganza amukiza kanseri arwaye mu ibere, byasaga n’aho bakina filime y’urukozasoni kuko ntibyakomeje kwitwa kuvurwa, ahubwo byaje guhindura isura nyuma.

Netzens yatangaje ko benshi basabye ko hashyirwaho indagagaciro n’imyitwarire mizima ikwiriye kuranga abana b’Imana mu nzu yayo, aho kuyobya abakirisitu no kubayobora mu buyobe cyangwa bakayoboka idini ririmo imyitwarire mibi nk’iyi.