Muhanga: Abaturage ntibavuga rumwe n'ubuyobozi bw'akarere kabategetse kurandura ibishyimbo byabo biteze

Muhanga: Abaturage ntibavuga rumwe n'ubuyobozi bw'akarere kabategetse kurandura ibishyimbo byabo biteze

Apr 18,2024

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe baravuga ko Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bwabategetse kurandura ibishyimbo biteze bubabwira ko imirimo yo kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru igiye gutangira.

Abo baturage bavuga ko batijwe ubutaka n’Akarere ka Muhanga bwo guhingamo imyaka itandukanye mu gihembwe cya mbere cy’ihinga. Bakemeza ko bajya guhinga ibi bishyimbo bahawe uburenganzira bwo kongera kuhahinga ibishyimbo babasaba kuba barangije gutangira gutera ibishyimbo taliki ya 01 Gashyantare 2024.

Bavuga ko bahise babikora ariko bigeze mu mataliki 10 y’uko kwezi bongera kubabwira ko batemerewe guhinga kandi icyo gihe ibishyimbo byari bitangiye kumera, ndetse ngo batangiye kugira urujijo kuko ubuyobozi bwasaga nkaho buri kwivuguruza.

Umwe muri aba baturage baganiriye na UMUSEKE dukesha iyi nkuru yagize ati “Twajyaga guhinga ku manywa batureba, tukabagara batureba twatunguwe no kubona Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka aje kudutegeka kubirandura biteze.”

Akomeza agira ati “Twahinze ibi bishyimbo twiteze kurya none duhuye n’igihombo.” Mugenzi w’uyu nawe utashatse ko amazina ye n’isura bishyirwa mu nkuru, avuga ko DASSO n’abanyerondo aribo baraye baranduye ibyari bisigaye. Ati “Nageze mu murima saa moya za mu gitondo nsanga ibishyimbo byose biryamye ubu ndimo kubitunga kugira ngo mbigaburire amatungo.”

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko ibyo aba baturage bavuga nta shingiro bifite kubera ko bari bemeranijwe ko bahinga igihembwe cya mbere gusa. Ati “Twakoze ubukangurambaga tuvugana na Koperative ebyiri abo baturage bababarizwamo tubasaba guhinga ibisambu tubaha n’ifumbire.”

Kayitare avuga ko abaturage bagombaga kuba basaruye imyaka yabo kugeza mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka. Ndetse yongeraho ko hari abubahirije ayo masezerano bareka kongera guhinga abandi baterera ibishyimbo mu bigori bashaka kujijisha. Agira ati “Urwo rugendo twagendanye rwari urwo mu gihembwe kimwe cy’ihinga twakoranye inama twanzura ko nta muturage wongera guhinga ubu butaka bose baremera.”

Yakomeje agira ati “Twatunguwe no kubona ibishyimbo byazamutse twabasabye kubikuramo kubera ko bitemewe kongera kuhahinga.”

Aho Akarere katije abo baturage ni hegitari 28 aharenga kimwe cya kabiri hose bari barahahinze. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko impamvu yatumye babuza abo baturage kongera kuhahinga no gukuramo ibishyimbo ari uko imirimo yo kubaka Stade iri hafi gutangira kubibangikanya n’imirimo y’ubuhinzi bikagorana.